Muri abo 227, 149 ni abakoze ikizamini gisoza amashuri abanza na ho 78 ni abasoje ikiciro rusange.
Byatangarijwe mu kiganiro n'abanyamakuru ubwo abayobozi muri MINEDUC batangazaga amanota y'ibizamini bisoza umwa muri ibyo byiciro, kuri uyu wa 31 Ukuboza 2018.
Minisitiri Munyakazi yavuze ko abo mu mashuri abanza byagaragaye ko bakopejwe n'abarezi.
Ati "Byagaragaye ko abo bana bakopejwe na bamwe mu barezi, hari n'abagera ku 9 bafashwe bakazabihanirwa".
-
- Shema Blessing Gianna, wigaga muri Kigali Parents School, wabaye uwa mbere mu gihugu mu mashuri abanza
Icyakora abo bana ngo bazafashwa bazongere kwemererwa gukora ibizamini, nk'uko Minisitiri w'Ubirezi De Eugene Mutimura yabitangaje.
Yagize atí "Abo bana bazafashwa bahabwe ibindi bizamini. Gusa bagomba gusubira mu ishuri bakiga, bakazahabwa ibizamini umwaka utaha kuko tudategura ibizamini nka biriya hagati mu mwaka".
Iperereza ngo rirakomeje kuri icyo kibazo, ngo rikaba ari ryo rizafasha MINEDUC kumenya ubufasha butandukanye bwahabwa abo bana.
Icyakora gukopera ngo byaragabanutse kuko muri 2017, abafashwe bakopera mu kizamini cy'amashuri abanza bari 354 na ho mu kiciro rusange bari 83.
from KigaliToday | WebRwanda.com http://bit.ly/2s24quT
via IFTTT
No comments:
Post a Comment