Urukiko rw’Ikirenga rwa Kenya rutegetse ko amatora ya Perezida azasubirwamo

Urukiko rw’ikirenga rwa Kenya rutegetse ko amatora ya Perezida wa Repubulika muri Kenya azasubirwamo, kubera ko yabayemo amakosa atandukanye yakozwe na komisiyo y’igihugu y’amatora.

Uru rukiko rwategetse ko andi matora azaba mu minsi 60.

Uru rukiko rufashe uyu mwanzuro nyuma y’ikirego cyatanzwe n’ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi muri Kenya(NASA), yari ahagarariwe muri aya matora na Raila Odinga.

Komisiyo y’amatora yari yatangaje ko Uhuru Kenyatta ari we watsinze amatora n’amajwi 54%, naho Raila Odinga yagize 44%.

Inkuru irambuye mu kanya….

Ntakirutimana Deus/Bwiza.com



from bwiza http://ift.tt/2wrSYKh
via IFTTT

No comments:

Post a Comment