Turasaba Guverinoma y’u Rwanda kurekura Diane Rwigara nonaha kandi nta mananiza – PSM

Mu gihe polisi y’u Rwanda iherutse guhakana ko Diane Rwigara afunze ahubwo arimo gukorwaho iperereza, umuryango aheruka gushinga, People Salvation Movement urasaba Guverinoma y’u Rwanda ibisobanuro ndetse no kumufungura kuko ngo afunze.

 “Turasaba Guverinoma y’u Rwanda kurekura Diane Rwigara nonaha kandi nta mananiza.” Ibi ni ibyatangajwe na Raymond Kayitare, ushinzwe itangazamakuru muri PSM mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara ku rukuta rwa facebook kuri uyu wa 31 Kanama 2017.

Uyu muryango ukaba uvuga ko Diane yawushinze nk’urubuga rwo kunyuzamo ibitekerezo bye mu gihe ngo leta y’u Rwanda ishaka kumucecekesha.

Nubwo uyu muryango uvuga gutya, kuri uyu wa gatatu ushize Igipolisi cy’u Rwanda cyatangaje ko Diane Rwigara ari gukorwaho iperereza ku kunyereza imisoro no gukoresha inyandiko mpimbano kandi ko iwabo mu rugo hakozwe isaka. Gusa, umuvugizi wacyo, ACP Theos Badege yahakanye ko Diane afunze nyuma y’uko musaza we, Aristide Rwigara uri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yari amaze kwemeza ko yatawe muri yombi kuwa kabiri n’abandi bavandimwe be na nyina.

Diane Rwigara akaba yari aherutse gutangaza ko nyuma y’uko komisiyo y’amatora imwangiye kwiyamamaza, konti ze za banki zahise zifungwa ndetse business z’umuryango we zigafungwa kubera umwenda ngo wahise wibukwa w’umusoro ungana na miliyoni 6,7 z’Amadolari.

Komisiyo y’igihugu y’Amatora yafashe umwanzuro wo gukura Diane Rwigara mu bagombaga guhatanira umwanya wa perezida mu matora aheruka, yamushinjije kuba yarakoresheje ibyangombwa by’abantu bapfuye mu gushakisha imikono y’abantu 600 yasabwaga ngo yemererwe kwiyamamaza. Ibintu Diane Rwigara ahakana.

 

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

 

Dennis Ns./ Bwiza.com



from bwiza http://ift.tt/2wrT0ln
via IFTTT

No comments:

Post a Comment