Umuvunyi Mukuru , Anastase Murekezi Anastase yasabye Minisitiri w’Intebe wamusimbuye Dr Ngirente Edouard kwihutira kumugezaho imitungo atunze, kugira ngo yandikwe.
Murekezi yabimusabye ku wa Kane tariki ya 31 Kanama 2017 ubwo bari mu gikorwa cyo guhererekanya ububasha cyabereye mu biro bya Minisitiri w’Intebe ku Kimihurura.
Ubwo uwo muhango wari ugiye guhumuza, Murekezi yabwiye Minisitiri w’Intebe ko hari ikindi gikorwa akwiye kwihutira gukora.
Ati “Hari ikintu Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe, niba mubinyemereye, ngirango nibutse. Minisitiri w’Intebe iyo amaze kujyaho akora declaration kwa Ombudsman[kumumenyekanishaho imitungo], y’imitungo ye yose, kimwe n’abaminisitiri bose bashya kuko baba batarayimenyekanishije. Bagombye guhita bayimenyekanisha bakijyaho. Ubwo mubisome mu mategeko murahita mubibona, ndabashimiye kuzayibona vuba bishoboka.”
Iryo jambo ryatumye Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente na mugenzi we asimbuye baseka, ndetse n’abari mu cyumba cyaberagamo ibirori.
Abayobozi bakuru n’abandi bakozi bafite aho bahurira n’umutungo n’imari bya Leta bagomba kumenyekanisha imitungo yabo mu gihe bagitangira akazi. Ni imwe mu nshingano Urwego rw’Umuvunyi ruhabwa n’Itegeko n°17/2005 ryo ku wa 18/08/2005 rihindura kandi ryuzuza Itegeko n°25/2003 ryo ku wa 15/08/2003 rigena imiterere n’imikorere y’Urwego rw’umuvunyi.
Iryo menyekanishamutungo rigamije gutoza abayobozi n’abakozi ba Leta barebwa n’icyo gikorwa gutunga ibyo bashatse mu buryo bwemewe n’amategeko kandi babasha gusobanura inkomoko yabyo y’ukuri.
Ibi bikaba bibarinda kuba bakwitirinya umutungo wa Leta bashinzwe gucunga umunsi ku wundi n’uwabo bwite. Iki gikorwa ngarukamwaka gihera tariki ya mbere Mutarama kikarangira tariki ya 30 Kamena za buri mwaka.
Mu mwaka wa 2010, Urwego rw’Umuvunyi rwakiriye inyandiko z’imenyekanishamutungo 6598 ku nyandiko 6653 zatanzwe.
Itegeko rigenga imiterere n’imikorere y’Urwego rw’Umuvunyi riteganya ko abayobozi n’abakozi bavuye ku mirimo yabo bagomba gukora icyo gikorwa mu gihe kitarenze iminsi 15.
Iyo uhawe umurimo mushya ugushyira mu barebwa n’Itegeko ryavuzwe haruguru, usabwa gukora imenyekanishamutungo mu gihe kitarenze iminsi 30 ugiye muri uwo mwanya.
Iyo umuntu ahinduriwe umurimo agahabwa undi murimo wo mu bantu barebwa n’imenyekanishamutungo ntabwo yongera gukora iri menyekanishamutungo.
Mu imenyekanishamutungo abantu basabwa kugaragaza mu gitabo cyabugenewe imitungo bafite mu Rwanda n’iyo baba bafite hanze yarwo, agaciro kayo,uko bayibonye (inkomoko), aho iherereye n’ingano yayo bagasabwa kwemeza ko ibyo bagaraje ari ukuri bashyiraho amazina umukono wabo n’itariki babyemerejeho.
Hari ibihano biteganyirijwe ababirenzeho
Mu itegeko Ngenga n°61/2008 ryo kuwa 10/09/2008 rigenga imyitwarire y’abayobozi mu nzego za Leta, mu mutwe wa 5 werekeye imenyekanishamutungo mu ngingo ya 29 irebana n’ibihano byerekeye imenyekanishamutungo ivuga ko « umuyobozi wese ukoze imenyekanishamutungo ku nshuro ya kabiri ntiryemerwe cyangwa uwanze kurikora ahanishwa igifungo kuva ku mezi abiri kugeza ku mezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 200 kugeza kuri miliyoni imwe (Frw 1.000.000) cyangwa kimwe muri ibyo bihano.
Itegeko n°22/2002 ryo ku wa 09/07/2002 rishyiraho sitati rusange igenga abakozi ba Leta n’inzego z’imirimo ya Leta ryasohotse mu Igazeti ya Leta n°17 yo ku wa 01/09/2002, umutwe wa mbere ujyanye n’ibihano, mu ngingo za 87 kugeza ku ngingo rya 94, hagaragara ibihano byo mu bwoko bubiri bishobora guhabwa umukozi wa Leta igihe adakoze ibyo ashinzwe.
Ibihano byo mu rwego rwa mbere birimo ukwihanangirizwa, kugawa, cyangwa gukatwa icya kane cy’umushahara w’ukwezi kumwe gusa.
Ibihano byo mu rwego rwa kabiri birimo guhagarikwa by’agateganyo mu gihe kitarenze amezi atatu, gukerererwa kuzamurwa mu ntera cyangwa kwirukanwa burundu.
Bumwe mu bubasha Urwego rw’Umuvunyi ruhabwa n’Itegeko ni ukubimenyesha inzego zikoramo abantu bose batitabiriye imenyekanishamutungo cyangwa batarikoreye ku gihe rukazisaba ko bafatirwa ibihano byo mu rwego rw’akazi.
Byagaragaye ko impamvu abantu badakunze akenshi kuvugisha ukuri mu imenyekanishatungo ari uko baba badashobora gusobanura uburyo bagiye bigwizaho imitungo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus /Bwiza.com
from bwiza http://ift.tt/2eu7EUQ
via IFTTT
No comments:
Post a Comment