Uyu mugore w'imyaka 33 avuga ko uyu mwana atwite ari uwa kane ngo kuko kugeza ubu yamaze kubyara 3 bose akaba yarababyaranye n'umugabo witwa Ryan w'imyaka 37.
Emily Mueller avuga ko akunda inzuki cyane ngo kuko no mu buzima busanzwe ari zo zimutunze aho yatangiye gukora ubworozi bwazo ubu akaba amazekugira imizinga 24 zibamo ubu zose zikaba zigera kuri Miliyoni n'ibihumbi magana abiri.
Uyu mugore akomeza avuga ko ku bwe afata inzuki k'ikintu gikomeye cyane aho avuga ko ari bwo buzima ndetse akanavuga ko ngo inzuki ari inshuti ze zikomeye, ubu akaba afite akazina k'umwamikazi w'inzuki.
Uyu mugore kandi anavuga ko atajya aterwa ubwoba no gushyira inzuki nyinshi ku mubiri we ngo kuko zamaze kumumenyera bityo ko ngo zitamurya.Anavuga ko zimufasha kurera umwana atwite, akaba yizeye ko azavuka ameze neza.
Anakomeza avuga ko agerageza kwita kuri izi nzuki kugira ngo zikomere kandi znagira ubushobozi bwo gukora cyane kugira ngo nazo zizatange umusaruro ufatika. Mu biryo zihereza harimo isukari ndetse n'ibindi bizifasha gukora neza.
from UKWEZI.COM http://ift.tt/2vOuhpy
via IFTTT
No comments:
Post a Comment