Umupolisi w’u Burundi yarashe abagabo 2 ahita acika

Umupolisi witwa APC Ngendakumana yarashe akomeretsa bikomeye abagabo babiri bo ku musozi wa Gatete mu ntara ya Kirundo, mu Burundi, ahita acika.

Nk’uko bitangazwa n’igipolisi cy’u Burundi, ngo abo bagabo barashwe ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 31 Kanama, ari bo Bigirimana w’imyaka 34 hamwe na Ndereyimana w’imyaka 36, bose ngo bakaba barakomeretse bikabije bajyanwa mu bitaro.

APC Ngendakumana ubwo yari amaze kurasa ngo yahise ahunga ndetse n’imbunda y’akazi arayisiga, polisi ikaba irimo kumuhiga ngo ashyikirizwe ubutabera, nk’uko byatangajwe na Igihe/burundi.

Uretse aba barashwe, polisi y’u Burundi itangaza kandi ko undi mugabo wo mu ntara ya Ngozi witwa Miburo Melchior  yasanzwe yishwe atabwa mu kinogo kiri ku musozi wa Runda, komine Marangara, mu ntara ya Ngozi.

Umugabo na we witwaga Ciza Abel w’imyaka 48 yishwe aciwe umutwe mu ijoro ryo ku wa kane ku musozi Kiyabu, zone Muriza, komine Butaganzwa, mu ntara ya Ruyigi.

Ibikorwa nk’ibi by’ubugizi bwa nabi kandi byanagaragaye ku musozi wa Bunywana, muri komini Buhinyuza, intara ya Muyinga, aho abantu batazwi bateye gerenade mu nzu y’umubyeyi witwa Habimana Sabine, ikomeretsa umwana w’umukobwa witwa Ndihokubwayo Anotiathe atabarwa vuba ajyanwa kwa muganga.

Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter

Nsengiyumva Philippe/Bwiza.com



from bwiza http://ift.tt/2grEG4C
via IFTTT

No comments:

Post a Comment