Icyamamare muri Tennis Serena Williams yabyaye umukobwa

Serena Williams w’imyaka 35, akaba akundana na Alexis Ohanian, umwe mu bashinze ikigo giha agaciro imbuga za Internet kikanamamaza, Reddit, yajyanywe kwa muganga ku bitaro byitwa St Mary’s Medical Center.

Serena Williams w’imyaka 35, na Alexis Ohanian wamubengutse akamutera inda

Uyu mugore watsinze amarushnwa menshi ya Tennis, akaba yaratwaye ibyotwa Grand Slam 23 yari yatangaje ko azasubira mu kibuga akina irushanwa rikomeye ryitwa Australian Open rizaba muri Mutarama 2018.

Ibyamamare byamwifurije umugisha no guhirwa, abandi batera urwenya bavuga ko agakobwa yabyaye na ko gahawe ikaze mu kibuga kagakina Tennis.

Umwe mu babaye abambere mu kumwifuriza ibyiza ni umuvandimwe we Venus William w’imyaka 37 witegura gukina irushanwa rya US Open.

Yagize ati “Rwose ndishimye cyane.” Venus yongeyeho ati “Amagambo ubwayo ntashobora kubisobanura.”

Yaba Serena Williams na se w’umwana Alexis Ohanian ntibaremeza amakuru y’uko babyaye gusa umutoza wa Serena Williams, Patrick Mouratoglou, yanditse kuri twitter ati “Ndishimye cyane ndumva uko na we wishimye.”

Yongeyeho ati “Hagati aho, ndifuza ko wakira vuba dufite akazi kenshi imbere yacu.”

Serena yari yarahishe ko atwite ariko nyuma yaje gushyira ifoto ku mbuga nkoranyamabaga abantu bahita babimenya, hari muri Mata 2017.

Uyu mugore ni we ufite irushanwa rya Australian Open yavuze ko muri Mutarama azasubira mu kibuga akina ngo arebe ko yakwisubiza igikombe afite, yabibwiye ikinyamakuru Vogue baganiriye muri Nyakanga.

Mu bandi bamwifurije ibyiza, ni Rafa Nadal na Garbine Muguruza we yashyizeho no gusetsa ati “Umwana w’umukobwa? Ni byiza, ndibaza ko adakina tennis.”

Icyamamare, Beyonce yashyize kuri Instagram ifoto ya Serena Williams atwite, yandikaho ko amwifuriza ibyiza.

Abandi banditse ku mbuga nkoranyambaga bashyira umukobwa wa Serena Williams ku rutonde rw’abakina tennis, ko ari mu bantu 100 ba mbere.

UMUSEKE.RW



from UMUSEKE http://ift.tt/2wwhrOK

No comments:

Post a Comment