Perezida Kagame yafunguye inyubako ku mupaka w’u Rwanda na Congo yatwaye miliyari 7 Frw

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yafunguye ku mugaragaro inyubako nshya ku mupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (One stop border post/ La Corniche), yatwaye asaga miliyoni 9 z’amadolari ya Amerika.

Ni igikorwa cyabaye ku wa Gatanu tariki ya 1 Nzeri 2017, kikaba n’igikorwa cya kabiri Perezida Kagame yari yitabiriye hanze ya Kigali nyuma yo kurahirira gukomeza kuyobora u Rwanda, tariki ya 18 Kanama 2017. Yitabiriye uwo muhango avuye mu wo kwita Izina abana 19 b’ingagi wabereye i Kinigi mu karere ka Musanze.

Izi nyubako zubatse ahitwa kuri Grande Barriere,  zitezweho kurushaho kwihutisha urujya n’uruza rw’abantu ndetse no kwihutisha serivisi zihatangirwa.

Uyu mushinga watewe inkunga n’Umuherwe w’Umunyamerika Buffet Howard  watanze miliyoni zisaga 7 z’amadolari ya Amerika. Uyu muherwe yari kumwe na Perezida Kagame ubwo yafunguraga iki gikorwa.

Uwa gatatu uhereye ibumoso, Richard Tushabe, Kalibata,Mushikiwabo, Buffet, Perezida Kagame, Musoni, Munyantwari na Akamanzi

Guverinoma y’u Rwanda  yatanze hafi miliyoni ebyiri z’amadolari. Ni ukuvuga ko agaciro k’iyo nyubako gasaga miliyari 5 mu mafaranga y’u Rwanda. Ibikorwa byahubatswe birimo ibiro, parikingi, ububiko ndetse n’inzira zinyuramo imodoka nini.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo yavuze ko ibyo bikora byitezweho akamaro kanini.

Ati “Itandukaniro ry’uyu mupaka n’indi, ni ubwiza bw’izi nyubako. Ni inyubako zijyanye n’igihe. Ndetse zirenze igihe ugereranyije n’ahandi henshi, hari umwanya uhagije, hari n’ibikorwa byinshi by’ikoranabuhanga.Turifuza ko ubwo tubonye inyubako imeze gutya, twarushaho kongera traffic(urujya n’uruza rw’abantu), hagati y’ibihugu byacu byombi, kuko uruhande rwa Congo narwo ruri hafi kuzura, hasigaye igihe gito cyane.

Ikindi nashima cyane nka Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, ni uko mu bijyanye no gushyira urugabaniro ku mupaka w’ibihugu byombi, u  Rwanda na Congo twakoranye neza cyane…”

 

Perezida Kagame asuhuza abayobozi bo ku ruhande rwa Congo

   Uwo mupaka wamburwa n’abantu bari hagati 4000-5000 bakora ubucuruzi bucir irtse barimo abahaturiye bagera kuri 75%. Ku ruhande rw’u Rwanda uyu mupaka uba ufunguye amasaha 24, naho kuri Congo ukora saa yine z’ijoro.

 

Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter

Ntakirutimana Deus/bwiza.com



from bwiza http://ift.tt/2exfaOD
via IFTTT

No comments:

Post a Comment