Umukecuru w’isugi w’imyaka 90 y’amavuko witwa Agnes Udofia ukomoka mu gace ka Etinan muri Nigeria aravuga ko kuva yavuka arinze ashesha akanguhe nta mugabo uraca iryera ubwambure bwe yewe habe no mu nzozi.
Uyu mukecuru ngo nta mwana yigeze abyara kuko nta mugabo bigeze baryamana, ahubwo akaba yararanzwe no kurera abana b’abaturanyi n’abandi batishoboye mu gace atuyemo.
Umugore witwa Fabian Udon, ni umwe mu barezwe n’uyu mukecuru. Avuga ko yabanye na we kuva ari umwana muto kugeza ashinze urwe rugo, ariko ko nta n’umunsi n’umwe yigeze abona uyu mukecuru ahagararanye n’umuntu w’igitsina gabo kandi yari akiri muto.
Uyu mukecuru we, avuga ko mu mibereho ye uretse no kuryamana n’umuntu w’igitsina gabo haba mu bwana bwe no mu bukuru bwe, atigeze anaryama wenda ngo arote ari gukora imibonano mpuzabitsina kuko nta n’amatsiko yo kuyikora yabaga afite.
Abantu byibuze bagera kuri 50 mu gace uyu mukecuru atuyemo, bavuga ko barezwe na we bakiri abana na we akiri muto, bose bakemeza ko nta n’umunsi n’umwe bigeze bamubana wenda anahagararanye n’umugabo.
Mu kiganiro baherutse kugira ubwo bari bahuriye mu rugo rw’uyu mukecuru baje kumusura baturutse ahantu batandukanye, nkuko bwiza.com ibikesha ibinyamakuru byo muri Nigeria, aba bantu bavuga ko barezwe na we ariko bagahuriza ku kintu cyo kuba baramubonanaga impuhwe za kibyeyi n’ubumuntu kandi atarigeze abyara.
Uyu mukecuru wavukanye inenge yo kutabona kw’ijisho rimwe, avuga ko ishobora kuba ari yo ya baye intandaro yo gutuma abantu batamwiyumvamo guhera ari umwana kugeza ashaje nta mugabo uratinyuka no kumwegera ngo baganire ku byerekeye urukundo.
Yagize ati”sinigeze umugabo, nta n’uwo nigeze ndota wenda tunahagararanye mu nzozi.”
”Ubuzima nibereyeho ni ubu mubona, nta marangamutima y’umugabo njya ngira. Nemera ko naremwe n’Imana kandi ko ngomba kubaho nkazarinda mfa nta mugabo nigeze.”
Amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
from bwiza http://ift.tt/2wvvqEd
via IFTTT
No comments:
Post a Comment