Tariki 25 Kanama 2017, nibwo Meddy usanzwe akorera muzika ye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yageze mu Rwanda nyuma y'imyaka 7 atahakandagira. Yaje mu Rwanda azanywe n'igitaramo ngarukamwaka cya Beer Fest, azakorera i Nyamata kuri uyu wa Gatandatu tariki 2 Nzeri 2017.
Nyamara si iki gitaramo gusa azakorera mu Rwanda, kuko amakuru yizewe agera ku Kinyamakuru Ukwezi.com ashimangira ko ibiganiro uyu musore yamaze kugirana na Airtel, byageze ku mwanzuro w'uko bemeranyijwe ko azakora ibitaramo azazengurukamo Intara zitandukanye ndetse n'Umujyi wa Kigali.
Meddy yabonanye n'abayobozi ba Airtel Rwanda banagirana ibiganiro ku bitaramo azakorera hirya no hino mu gihugu
Amakuru yizewe Ikinyamakuru Ukwezi.com gifite, ni uko Meddy azakora ibitaramo birimo ikizabera i Rubavu, i Musanze, i Ngoma, i Huye ndetse no mu mujyi wa Kigali, ibitaramo bizaba byahawe izina rya "Ntawamusimbura Tour". Meddy nawe iyo aganira n'ibitangazamakuru bitandukanye, yemera ko afite ibi bitaramo koko ariko akirinda kuvuga aho ibi bitaramo bizabera n'andi makuru ajyanye nabyo.
Mu ntangiriro z'umwaka wa 2017 nibwo The Ben yari ari mu Rwanda ndetse anahakora ibitaramo birimo icyo yakoreye i Rubavu na Huye ku matariki ya 11 na 6 Gashyantare 2017, aho yakoranaga na Airtel. Kuri iyi nshuro rero nabwo, Meddy hari aho azahurira na The Ben nabwo bakora ibitaramo bemeranyijwe na Airtel. kandi kwinjiza bikazaba ari ubuntu kuri buri wese.
Amakuru twahawe n'umuntu wizewe utashatse ko amazina ye atangazwa muri iyi nkuru, ni uko bategereje ko igitaramo Meddy azakorera i Nyamata kuri uyu wa Gatandatu kirangira ubundi bakabishyira ku mugaragaro, kuko ngo bfatite impungenge z'uko baramutse bavuze ko azakorera ibi bitaramo ahantu hatandukanye kandi kwinjira ari ubuntu byatuma igitaramo cy'i Nyamata gihomba kuko abantu baba bazi ko bazamurebera ubuntu.
Uyu muntu yagize ati: "Airtel ntitugamije kwishyuza abaturage bacu ahubwo dushaka ko bamenya ibikorwa byacu mu buryo bworoshye."
Yakomeje avuga ko barimo kuganira na The Ben kugirango bazafatanye igitaramo cy'i Kigali ariko bakaba batarumvikana neza na The Ben bakiri mu biganiro bisa n'ibisubukura ibyo bari bagiranye mu ntangiriro z'uyu mwaka ubwo bakoranaga.
Mu gushaka kumenya ukuri neza twavuganye n'umuyobozi muri Airtel ushinzwe itumanaho, Bwana John Magara, yemeza ko koko ibyo bitaramo bihari ariko bakiri kubitegura badashobora kugira icyo babitangazaho mu gihe igitaramo cya Nyamata kitaraba ariko yemera ko baganiriye na Meddy ndetse na The Ben byashoboka ko bashobora gusubukura imishinga bari bafitanye.
from UKWEZI.COM http://ift.tt/2woadxH
via IFTTT
No comments:
Post a Comment