Ibyishimo by’ikipe ya Chelsea byakomejwe nundi mukinnyi ukomeye wayigezemo mu masaha yanyuma y’isoko

Ikipe ya Chelsea nyuma yo kunanizwa cyane ku isoko ry’igura n’igurishwa ry’abakinnyi muri iyi mpeshyi, kugeza naho bamwe mu bakinnyi bashakaga kuyerekezamo bisubiragaho ku munota wanyuma aho twavuga mo nka Alex Oxlade Chamberlain wahise yigira muri Liverpool ndetse na Ross Barkley wahisemo kuguma mu ikipe ya Everton. Kurubu iyi kipe ntiyaheranywe n’agahinda kuko muri iri joro ryanyuma ry’isoko yaguze abakinnyi babiri yifuzaga.

Umukinnyi wo hagati w’ikipe ya Leicester Danny Drinkwater kurubu akaba yamaze kuba umukinnyi wa Chelsea aho asanze N’Golo Kante bakinanye banatwarana igikombe mu ikipe ya Leicester City.Danny Drinkwater and Davide Zappacosta have been given their Chelsea squad numbers
Siwe wenyine kuko iyi kipe yanasinyishije myugariro w’umutaliyani Davide Zappacosta w’imyaka 25 wakiniraga ikipe ya Torino. Iyi kipe ikaba yasinyishije aba basore mu masaha yanyuma y’isoko nkuko tubikesha urukuta rwa Twitter rw’ikipe ya Chelsea.



from YEGOB|Entertainment News http://ift.tt/2eKqRhF
via IFTTT

No comments:

Post a Comment