1980-2017: Inzira ndende ya Murekezi yamugize umwizerwa kuri Perezida Kagame

Murekezi Anastase yagaragaje inzira ndende yanyuzemo akorera igihugu kugeza ubwo amenyanye na Perezida Kagame ndetse akaza kuba umwizerwa wo guhabwa imwe mu myanya ikomeye mu gihugu.

Murekezi yari amaze igihe ari Minisitiri w'intebe w'u Rwanda akaba amaze iminsi ibiri asimbuwe na Dr Ngirente Edouard kuri uyu mwanya.

Murekezi ni ni umugabo w'inyaka 65 kuko yavutse ku itariki ya 15 Kamenya 1952 avukira mu karere ka Nyaruguru mu murenge wa Ruheru ahahoze ari muri komine Nshili.

Aha muri Nshili ni naho yize amashuri abanza akomereza ayisumbuye muri Groupe Officiel i Butare nyuma, akomereza muri kaminuza ya Louvain-La-Neuve University mu Bubiligi kwiga ibijyanye n'ubuhinzi.

Murekezi avuga ko kuri we yagize amahirwe akomeye yo kumenyana na Perezida Kagame, avuga urugendo rwe mu nzira ya politike yatumye amenyana na Perezida Kagame yatangiriye ku gihe yatangiye gukorera imirimo ya Leta muri Mutarama 1980 .

Ati: ”Nagize amahirwe akomeye yo kumenywa na nyakubahwa Perezida wa Repubulika kuko nari umukozi usanzwe, natangiye akazi ka Leta mu mwaka wa 1980 mu kwezi kwa mbere. Nkora imirimo icyo gihe babyitaga ngo ni secretaire del'administration nza kujya kuri tere (terrain) mu mishinga nza kubayo umuyobozi mukuru (Directeur general) w'ubuhinzi mvayo ndongera nyobora undi mushinga haza Jenoside.

Yakomeje agira ati: ”Nyuma ya jenoside jye nari mu ishyaka ka rya PSD noneho duhura n'umutwe wa FPR-Inkotanyi turaganira turumvikana rwose ubwo nange ndamenyekana muba PSD dukorana neza n'Inkotanyi, ubwo mpita mba directeru de cabinet muri Minisiteri y'ubuhinzi n'ubworozi.

....ndakomeza mba directeur general icyo gihe poste de cabinet yari ivuyeho , ariko igihe kiragera hari imirimo bampaye iramvuna pe yo kujya gukora muri ISAR. Jye nibwiraga ko ari n'i Rubona njya kureba umuyobozi wa ISAR Rubona imirimo bari banshinze yari iy'ubushakashatsi mu by'ubuhinzi.

......Ambwira ko ashaka kunjyana Kitabi nkumva hazaba ari kure cyane y'umuryango wange kandi ntazawimura uri i Kigali nsaba uruhushya rwo kutaboneka barabinyemerera njya kuba umugenzuzi nkora nk'umukozi wigenga nza kuvayo.

Murekezi yavuze ko akiva muri aka kazi, Nyakubahwa Paul Kagame yamutoranyije akamugira umunyamabanga wa Leta.

Ati: "Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yarantoranyije angira umunyabanga wa Leta ushinzwe inganda n'ishoramari muri MINICOM nahamaze umwaka umwe angira Minisitiri w'ubuhinzi n'ubworozi imyaka ibiri hanyuma angira Minisitiri w'abakozi ba Leta n'umurimo imyaka itari micyeya angira Minisitiri w'intebe imyaka 3.”

Murekezi yavuze ko atabona uko ashimira Perezida Kagame ngo wanamubaye hafi muri iyi mirimo yose yamushingaga.

Ati : ”Murumva kumushimira nanabishobora? Nimumfashe tugerageze, ariko ntabwo nabibonera imbaraga, sinabibonera uburyo bwo kumushimira… . noneho ubu yangize kuba umuvunyi mukuru w'u Rwanda, nimumfashe twongere tumushimire . Imirimo yanshingaga yose naramubwiraga nti hari ibyo nshoboye kuyikoraho ariko hari n'ibizananira nizere ko nyakubahwa Perezida wa Repubulika muzamba hafi mukankosora mukanyigisha kandi niko yagiye abinkorera iteka ryose.”

Murekezi yavuze ko adashidikanya na gato ko no mu mirimo mishya yamuhaye azamuba hafi iteka ryose, yongeye gushimangira ubutumwa yatanze kuri twitter yongera kuvuga ko yamuhaye icyerekezo.



from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://ift.tt/2goAWB4
via IFTTT

No comments:

Post a Comment