Abasilamu bo mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu, bifatanyije n’abandi ku isi hose mu kwizihiza umunsi mukuru wa Eid al-Adha, umunsi bibukaho igitambo cya Ibrahim ku mana, ubwo yari yategetswe gutamba umuhungu we w’ikinege, Ishaq (Isaac).
Kuri uyu munsi Abasilamu bakaba bazindukiye mu bikorwa bitandukanye birimo amasengesho, batanga ibitambo babaga amatungo atandukanye nk’Ihene, Intama n’Inka mu gusangira n’inshuti n’abavandimwe.
Mu kiganiro umuyobozi wa Islam mu Rwanda, Sheikh Musa Sindayigaya yagiranye n’itangazamakuru, yavuze ko ibirori by’uyu mwaka byibanda ku gushishikariza Abasilamu kuguma hafi ya Allah, bereka urukundo abaturanyi babo ndetse no gukomeza indangagaciro za Islam.
Sheikh Sindayigaya yongeyeho ko uyu munsi ari umunsi mwiza wo gushima Imana kubw’amatora y’umukuru w’igihugu aherutse akaba yaragenze neza mu mahoro.
Sindayigaya avuga ko kuri uyu munsi biteganyijwe ko inka 800, n’intama 200 bifite agaciro ka miliyoni 410 biri butambweho ibitambo.
Kimwe cya gatatu cy’itungo ryatambwe kiguma mu muryango mu gihe ibisigaye bijya ku babikeneye.
Abenshi mu basilamu muri Kigali rero bakaba bahuriye kuri Stade ya Nyamirambo mu masengesho yatangiye ku isaha ya saa moya, mu gihe ahandi mu gihugu hateguwe ahantu 60 Abasilamu bari guhurira mu masengesho.
Eid al-Adha ni umwe mu minsi mikuru y’ingenzi mu idini ya Islam. Ibirori bizwi na none nk’iby’Umunsi w’igitambo,bitangirana n’umunsi wa 10 w’ukwezi kwera kurusha andi ku ngengabihe y’ukwezi ya kisilamu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./ Bwiza.com
from bwiza http://ift.tt/2woFdO9
via IFTTT
No comments:
Post a Comment