Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zategetse leta y’u Burusiya gufunga ibiro by’ubuhagarariye biri i San Francisco ndetse n’inzu ebyiri zishamikiye kuri ibyo biro kubera ibyo Amerika yise “ibikorwa bitemewe”.
Ibyo biro hamwe n’inzu ebyiri zibishamikiyeho ziri mu mujwi wa New York ndetse na Washington, byategetswe kuba byamaze gufungwa bitarenze kuri uyu wa Gatandatu.
Amerika ifashe iki cyemezo nyuma y’aho mu kwezi gushize u Burusiya bugabanyirije umubare w’abahagarariye Amerika mu Burusiya ndetse na zimwe mu nyubako babikagamo ibikoresho bya bo bakazamburwa bityo Amerika nay o ikaba iri kwiyishyurira.
Umwanzuro w’u Burusiya wo kugabanya abakozi b’Amerika bari yo waje ukurikirana n’ibihano Amerika yari imaze iminsi ifatiye u Burusiya kubera kwigarurira agace ka Crimea ko muri Ukraine ndetse n’ibirego ko u Burusiya bwivanze mu matora ya perezida muri Amerika umwaka ushize wa 2016.
Ibi byatumye Amerika yirukana abakozi bagera kuri 35 b’ibiro by’uhagarariye u Burusiya muri Amerika ndetse mu kwezi kwa 12 mu mwaka ushize, Perezida Barack Obama akaba ari we wari wategetse iryo yirukanwa, ndetse n’ifungwa ry’inyubako ebyiri.
Icyo gihe, Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya nta cyo yahise asubiza kuri icyo cyemezo, ubwo Donald Trump yiteguraga gutangira imirimo ye nka perezida w’Amerika.
Ku itariki ya 31 z’ukwezi kwa 7 muri uyu mwaka, ni bwo perezida Putin yavuze ko abakozi 755 bo mu biro by’uhagarariye Amerika mu Burusiya bagomba kuva muri icyo gihugu, mu rwego rwo kwihimura ku bihano by’Amerika.
Abo bakozi bo mu biro by’uhagarariye Amerika mu Burusiya bagomba kuhava bitarenze kuri uyu wa gatanu, umunsi umwe mbere yuko hafungwa bya biro by’uhagarariye u Burusiya muri Amerika ndetse n’inzu ebyiri zibishamikiyeho.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
from bwiza http://ift.tt/2vP5IZG
via IFTTT
No comments:
Post a Comment