RDC: Abantu Icyenda Biciwe mu Ntambara z’Amoko

Abantu icyenda biciwe mu gitero cy’Abahutu b’aba-Maï-Maï Nyatura ahitwa Bwalanda, mu karere ka Rutchuru, mu ntara ya Kivu ya ruguru, mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo. Nk’uko umwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze Jeannot Makasi yabibwiye ikigo ntaramakuru AFP, abishwe ni abaturage bane. Naho abandi batanu ni ab-Mai Mai, bishwe n’abasilikali ba leta bari batabaye. Bwalanda ituwe n’Abahutu, abanande, n’abahunde. Aya moko akunze gutana mu mitwe kenshi bapfa amasambu. Mu 2016, abantu bagera kuri 30 barishwe mu mirwano y’aya moko. Uretse ibibazo by’ubutaka, abanande n’abahunde bafata Abahutu b’Abakongomani nk’abanyamahanga. Babarega kandi gufatanya n’Abahutu b’Abanyarwanda bo mu mutwe wa FDLR.  

from Voice of America http://ift.tt/2oyif20
via IFTTT

No comments:

Post a Comment