Niyokwizera Gaspard wahoze mu gisirikare cy’u Burundi yarashwe n’abantu bataramenyekana ahita apfa.
Mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 30 Kanama 2017, amakuru ava mu Ntara ya Bururi, komine Mugamba, avuga ko Gaspard yarashwe ahagana saa tatu z’ijoro avuye ku isoko ry’i Tora.
Ubwo igipolisi cya Leta cyageraga aho yiciwe mu gitondo cyo ku wa Kane tariki ya 31 Kanama, cyasanze amafaranga yari afite yose akiri mu mifuka, bishatse kuvuga ko abamwishe batari bagambiriye kumwiba.
Bitangazwa ko Gaspard Niyokwizera yahoze ari umusirikare w’u Burundi (EX-FAB) nyuma aza gusezererwa asubizwa mu buzima busanzwe.
Urupfu rwa Gaspard ruje rusanga urw’abasirikare bagenzi be bagiye bicwa mu bihe bitandukanye kuva mu mwaka wa 2015, ubwo mu Burundi gatangiraga imvururu zakuruwe na Manda ya 3 ya Perezida Nkurunziza itaravuzweho rumwe na bose.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philippe/Bwiza.com
from bwiza http://ift.tt/2xCNFIi
via IFTTT
No comments:
Post a Comment