Umubare w’abantu badafite akazi muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika waragabanutse kwezi kwa munani. Cyakora urwunguko mu mirimo ruri munsi y’urwo inyinshi mu mpuguke mu by’ubukungu zari ziteze. Raporo ya deparitema y’umurimo yo kuri uyu wa gatanu, yerekana ko mu rwego rw’ubukungu, imirimo yungutswe muri uku kwezi ibarirwa mu 156,000. Uwo mu bare uri munsi ho ibihumbi 10 hageranijwe n’ukwezi kwabanje. Umushahara fatizo wakomeje kwiyongera ku gipimo cya 2.5 kw’ijana. Iyi mibare yakusanyijwe mbere ya Serwakira Harvey, ingaruka zayo ku mubare w’abashomeri ntiziramenyekana.
from Voice of America http://ift.tt/2xDRzka
via IFTTT
No comments:
Post a Comment