Musanze: Barakangurirwa guhinga ibijumba bya “Orange” bimaze guteza imbere bamwe

Abahinzi b’ibijumba bikungahaye kuri Vitamini A; bizwi ku izina rya ‘Orange’, bavuga ko nyuma y’imyaka ibiri batangiye kubihinga bamaze gutezwa imbere na byo, ubuyobozi bw’akarere ka Musanze bukangurira abandi kubihinga kuko byazamura ubukungu bwabo.

Ibijumba bya Orange bikungahaye kuri Vitamine A

Bamwe mu bahinzi bashyize imbaraga muri ubu buhinzi barahamya ko ibi bijumba bifite umwihariko kubera ko Vitamine A ibibonekamo ku bwinshi ibafasha gukomeza kugira amaso mazima, ngo no ku isoko ababiboamafaranga ku bahinzi babyo n’ababicuruza.

Nyirinkwaya Alphonse, uhinga ibijumba by’ubu bwoko bwa Orange mu murenge wa Muko, akagari ka Mburabuturo, ashima umusaruro amaze kubibonamo.

Ati: “Twigishijwe uko bahinga ubwoko bw’ibijumba bwa Vita, na Kabode,… nahise mbitangira kuko numvaga ubuhamya bw’ababanje kubihinga, maze gusaruramo hafi toni enye muri Are 2, ndi kumva amakuru ngo biri kugurwa kandi ngo bikanacuruzwa muri resitora, mfite icyizere gikomeye cyo kubikuramo amafaranga menshi.”

Nyirinkwaya agaragaza ko kujya mu buhinzi bw’ibi bijumba ari ukuba wafashe umwanzuro wo kubikora nk’ubucuruzi (business) kuko ngo bisaba abakozi benshi mu buryo bwo kubihinga no kubyitaho.

Nsabiyera Emile, umukozi w’akarere ka Musanze ishami ry’Ubuzima, abona Abanyarwanda bakwiye kwita kuri ibi bijumba kuko uretse kubazanira ubuzima bwiza ngo biri gutanga amafaranga.

Ati: “Ibi bijumba bifite ibara rya Orange byaje bikenewe, ni na bimwe mu bidufasha kurwanya ikibazo cy’imirire mibi, binongera imibereho myiza mu buzima bw’abaturage bwa buri munsi, turasaba abantu kwitabira kubirya kuko Vitamine A bikungahayeho ni ingenzi mu buzima bwa muntu.”

Avuga ko kuba hari abavuga ko ikilo cy’ibi bijumba gihenze (hiyongeraho 50 Rwf ku giciro cy’ibisanzwe) atari byo ukurikije akamaro bifitiye umubiri w’umuntu.

Nsabimana yavuze ko ashishikariza abantu kwitabira guhinga biriya bijumba kuko bifite inyungu kurusha ibyo basanganywe.

Kabahizi Etienne, umuhuzabikorwa w’umushinga DERN ushinzwe gukwirakwiza imbuto y’ibijumba bya Orange na we ashimangira umwihariko bifite kubera ko bifasha mu mirire by’umwihariko ku bana bari munsi y’imyaka itanu n’ababyeyi batwite.

Agira ati: “Imbuto z’ibi bijumba zifitiye akamaro gakomeye abantu, zifite vitamin A ihagije ifasha abantu kugira ubuzima bwiza inagabanya ibyago by’ubuhumyi, ndetse ikanafasha abana n’ababyeyi.”

Yavuze ko mu turere bamaze kugezamo imbuto, abaturage babyitabiriye bamaze kwiteza imbere ku buryo bugaraga kuko ngo umusaruro wabyo urenze kure uw’ibyo bari basanzwe bahinga.

Ibi bijumba bifite ubwoko buburi, batanze iyitwa Vita na Kabode mu turere bakoreramo twa Musanze na Burera kuri hegitari 28 bihinzweho.

Abakunze ibi bijumba babanza kwigishwa uburyo bihingwa hakiyongeraho gusobanurirwa uburyo bwo kuboneza imirire.

Ati: “Mbere twagize ikibazo cyo kubura imbuto ihagije, ubu irahari kuko twakoranye bya hafi n’abahinzi biyemeje kuyitubura.”

Hashize imyaka ibiri abahinzi bo mu Majyaruguru bigishijwe guhinga ibi bijumba, imbuto fatizo yabyo iva muri RAB nyuma igakwirakwiza mu bahinzi, hafi muri buri murenge harimo umutubuzi wabyo.

Ibi bijumba byerera igihe kiri hagati y’amezi atatu n’ane kandi kuri hegitari imwe aho byishimiye umuhinzi wabyitayeho neza ahasarura kugeza kuri toni 20.

Inganda zatangiye kujya zikora ibintu byinshi bitandukanye, nk’ifu y’igikoma cyangwa y’umutsima, imigati, amandazi, biscuits, umuvinyo (Wine) n’ibindi muri ibi bijumba.

Eric Ndamiye ngo aryoherwa n’ibi bijumba

Abitabira kubihinga baragenda batera imbere

Emile Nsabiyera ushinzwe ishami ry’ubuzima mu karere ka Musanze

Abafite inganda batangiye kubikoramo ibintu bitandukanye

Emile DUSENGE
UMUSEKE.RW/Musanze



from UMUSEKE http://ift.tt/2wpFO24

No comments:

Post a Comment