Mu muhango wo guhemba abahuza abakeneye ubwishingizi n’ibigo by’ubwishingizibazwi nka (aba- Brokers) bakorana n’ikigo cy’ubwishingizi UAP bakoze neza mu mwaka ushize, Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri UAP yavuze ko bagihura n’imbogamizi z’uko abo bahanganye ku isoko mu gushaka abakiliya bagabanya ibiciro mu buryo butubahirije amategeko.
Mu ijoro ryo ku wa kane nibwo abafatanyabikorwa ba UAP bazwi nk’aba – Brokers bakora akazi ko guhuza abakeneye ubwishingizi n’ibigo bibutanga bashimiwe.
UAP ivuga ko ari umuhango uba buri mwaka guhera mu 2015 aho iyi sosiyete igira umwanya wo gushimira aba babafashije mu bucuruzi bwabo.
Annie Nibishaka ushinzwe ubucuruzi muri UAP yavuze ko bashimiye aba – Brokers kuko babafashije kwinjiza asaga miliyari 2,5 Rwf angana na 40% z’amafaranga iki kigo cyinjije.
Ati: “Aho tuba tugeze, amafaranga tuba twarakoreye tuba tugomba gushimira ababidufashijemo. Uyu mwaka mu mafaranga yose twacuruje aba – Brokers bagize uruhare rwa miliyari 2,5 zingana na 40%. Kuko yose hamwe twinjije miliyari 6 Rwf.”
Kuri iyi nshuro bahembye aba Brokers babaye aba mbere kuzamura ubucuruzi bw’iyi sosiyete hakaba hatanzwe ibihembo bifite agaciro ka miliyoni 15 Rwf.
Abahawe ibihembo bashimiye UAP n’abafatanyabikorwa bayo bose, ariko ngo igikomeye ni uko iha serivise nziza abakiliya bayo baba bazanwe n’aba – Brokers.
Annie Nibishaka yavuze ko ubu bahura n’imbogamizi imwe muri aka kazi aho ubu kubera ubwinshi bw’amasosiyete akora aka kazi ngo bituma hari abica amategeko bagashyiraho ibiciro bitubahirije amategeko mu rwego rwo kureshya abakiliya.
Yagize ati: “Imbogamizi nini ihari muri ibi bintu by’ubwishingizi ni ugukoresha ibiciro byo hasi (undercutting), kubera ko twabaye benshi muri ibi bintu by’ubwishingizi mu Rwanda turwanira abakiliya bacye bigatuma havaho ubunyamwuga (professionalism) hakaba abashaka guca amafaranga macye cyane kandi nyuma ntacyo yatumarira. Bidushyira mu gihombo nka sosiyete y’ubwishingizi.”
Avuga ko iyo mbogamizi ituma ukora yubahirije amategeko ahomba bikaba ngombwa ko na we yakwirengagiza amategeko n’amabwiriza kugira ngo adatakaza abakiliya.
Gusa ngo hari icyizere ko Banki Nkuru y’igihugu, BNR yo itanga amabwiriza y’ikoreshwa ry’amafaranga n’ibiciro, ko izabikoraho igashyiraho ingamba zo guhangana n’icyo kibazo.
Callxte NDUWAYO
UMUSEKE.RW
from UMUSEKE http://ift.tt/2wYuiw0
No comments:
Post a Comment