Kagame yavuze uko yicaye hasi ngo ahoshe umujinya w'ingagi yari igiye kumugirira nabi

Umukuru w'igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu mu muhango wo kwita izina ingagi 19 wabaye ku nshuro ya 13, aho yasabye buri wese gufata inshingano zo kubungabunga ibidukikije atitaye ku rwego ariho.

Uyu muhango wabereye mu Kinigi mu Karere ka Musanze,ukaba waranzwe n'ibirori bikomeye byitabiriwe n'abantu b'ingeri zose barimo Abanyarwanda ndetse n'abanyamahanga baturutse mu bihugu bitandukanye.

Ubwo yagezaga ijambo rye ku bari bitabiriye umuhango wo kwita amazina ibyana by'ingagi, Perezida yababahishuriye uburyo yigeze guca bugufi yicara hasi atitaye ku cyubahiro cye nk'umukuru w'igihugu kugira ngo ahe ingagi amahoro maze igabanye uburakari yari ifite.

Yagize ati “Najyanye n'abashyitsi kureba ingagi tugezeyo turazisura, ingagi nto y'akana yari imaze igihe gito ivutse, ngira ngo sinzi icyayikanze ivuza urwamo nk'aho hari icyo ibaye,silver back (ingabo) iza yiruka ije gutabara umwana wayo, ije kurwana rwose, kurengera umwana wayo.Iyi nkuru ntabwo nari narigeze nyivuga ariko uyu munsi ni mwiza kugira ngo nyivuge!”

Yavuze ko ubwo iyo ngagi y'ingabo yazaga yiruka cyane ije gutabara icyana cyayo, uwari abayoboye yahise abasaba guca bugufi kugira ngo berekane ko badashaka kurwana nayo.

Ati "Uwari uduherekeje aratubwira ngo ‘twese duce bugufi, twicare, tugaragaze ko twebwe tudashaka kurwana naho ubundi dushobora kugira ibyago'. Turabikora, hanyuma uwo mushyitsi twari kumwe arahindukira aranyongorera ngo ‘ariko ntabwo wazibwira ko uri perezida w'iki gihugu? Ubwo uwo twari kumwe arambwira ngo nimbwire ingagi y'ingabo ko ndi Perezida w'u Rwanda itari ikwiye kuntinyuka ariko icyo gihe nari nageze hasi kugira ngo njyewe n'abashyitsi tuhave amahoro.”

Iyi nkuru mpamo Perezida yayigarutseho ashaka kubwira buri wese ko akwiye kubaha inyamaswa kandi yose hakirindwa kuzihutaza cyangwa se kwangiza ibidukikije ibyo aribyo byose.

Perezida Kagame yanaboneyeho gushimira abantu bose bashora imari mu bukerarugendo, anashimira abaturage by'umwihariko abaturiye Parike y'Igihugu y'Ibirunga ibarizwamo ingagi kuba barahinduye imyumvire ku kuyibungabunga maze ashimangira ko iyo ibidukikije bibingabunzwe bigirira akamaro buri wese.



from UKWEZI.COM http://ift.tt/2gpUUeN
via IFTTT

No comments:

Post a Comment