Abayisilamu bo mu karere ka Rubavu gaherereye mu Ntara y’Iburengerazuba, barishimira intsinzi ya Perezida Kagame yagize mu matora yo ku wa 4 Kanama 2017.
Abayisilamu bo mu karere ka Rubavu, bagaragaje ibyo byishimo ubwo bizihizaga umunsi mukuru w’igitambo bibuka umukurambere Ibrahim ubwo yashakaga gutangamo igitambo umuhungu we Ismael, Imana ikamushumbusha Intama. Ibi ni nabyo bakora kuri uyu munsi witiriwe igitambo cyangwa EID AL ADH’ HA mu rurimi rw’icyarabu.
Umuvugizi w’umuryango w’abayisilamu mu Rwanda akaba na Imamu mukuru w’umujyi wa Kigali, Sheikh Sindayigaya Mussa wayoboye amasengesho y’uyu munsi mukuru mu karere ka Rubavu, yavuze ko abayisilamu bakwiye kurangwa no kunesha amarangamutima y’ibyo bifuza anavuga ko uyu munsi ari umwihariko kuko bawizihije banishimira igitangaza Imana yakoreye u Rwanda iruha Paul Kagame mu kongera kuruyobora mu myaka irindwi.
Ati “twaje mu munsi w’igitambo tunishimira intsinzi ya Perezida Paul Kagame watumye tugira ijambo mu Rwanda, mu gihe Leta zindi zitatwitagaho, ni umunsi wo kumusabira kugirango Imana izamufashe mu nshingano ze, hamwe n’abo bafatikanije”.
Abayisilamu bo mukarere ka Rubavu, bo bavuga ko umunsi nk’uyu ubibutsa amateka ya Abraham n’umuhungu we, bawishimira cyane basabana banatanga igitambo, ariko bongeraho ko bifuza gukomeza gutera imbere ari nayo mpamvu bazashyigikira Perezida wa Repubulika mu gukomeza kwihutisha iterambere.
Ziada Ntegeyimana ati “kuri uyu munsi twaboneyeho n’akanya ko kugaragaza ibyishimo dufitiye umukuru w’igihugu uherutse gutsinda amatora”
Na none Sheikh Sindayigaya Mussa, yavuze ko umuryango w’abayisilamu mu Rwanda wishimiye ko amatora ya Perezida wa Repubulika yagenze neza, uyu muryango unasaba abayisilamu gukomeza kurinda indangagaciro z’idini yabo.
Yakomeje amenyesha aba Isilamu bo mu karere ka Rubavu ko uyu munsi kandi, abayisilamu bashobojwe gukora umutambagiro baba bateraniye mu mujyi mutagatifu wa MAKKAT banakora ibikorwa byakozwe n’umukurambere Ibrahim, muri uyu mwaka uwo mutambagiro ukaba waritabiriwe n’abarenga miliyoni ebyili baturutse hirya no hino ku isi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Magarambe Theodore/Bwiza.com
from bwiza http://ift.tt/2eNTpXO
via IFTTT
No comments:
Post a Comment