Abaturage bivuriza mu kigo nderabuzima cya Karambo giherereye mu murenge wa Kanama mu karere ka Rubavu, bavuga ko muri iki kigo rimwe na rimwe batabona imiti bakabohereza kuyigurira muri za farumasi cyangwa bagahabwa umuti witwa Paracetamol gusa.
Umwe mu bahivuriza utashatse ko amazina ye atangazwa, yagize ati “ntituzi impamvu badusaba mitiweri ariko twakenera imiti tugahabwa Paracetamol gusa cyangwa bakatwohereza kuyigurira muri za farumasi”
Iki kibazo cy’imiti idahabwa abarwayi cyanemejwe na Ntakirutimana Verena, ushinzwe gutanga imiti muri iki kigo nderabuzima, aganira na Bwiza.com, avuga ko hari igihe babura imiti ugasanga mu bubiko bwayo hasigaye ubwoko bumwe bwa Paracetamol.
Ati “twamaze ukwezi kwa munani kose hafi tutabona imiti, kugeza tariki ya 23/8/2017 kandi iki kibazo cyatewe nuko abashinzwe umutungo badakurikirana ngo barebe aho bipfira”.
Ushinzwe umutungo w’iki kigo, Bakiza Blandine arahakana ibivugwa na Verena ndetse akanagaragaza impapuro z’uburyo amafaranga yagiye asohoka buri kwezi yo kugura imiti.
Ati “ikibazo dufite si imiti ahubwo n’imikorere idahwitse y’ushinzwe imiti kuko adakurikirana ngo ajye kuyizana”.
Uku kwitana ba mwana, nibyo byatumye Bwiza.com yegera Ngirumpatse Fidele, umuyobozi w’iki kigo nderabuzima, avuga ko bigeze kugira ikibazo cyo kutabona imiti ku gihe bitewe nuko abashinzwe mitiweri batinze kubishyura.
Ati “iki kibazo cyigeze kubaho ariko cyararangiye, cyatewe nuko mituweri yatinze kutwishyura miriyoni zisaga 12 tuza kubura amafaranga yo kuyigura ariko ubu byarakemutse, ikindi nuko uyu mukozi ushinzwe imiti afite imikorere idahwitse ndetse nagiye mwandikira kenshi ntiyikosore”.
Ibi biravugwa mu gihe hashize icyumweru kimwe gusa, Umubyeyi witwa Icyimanimpaye Claudine wari umaze kubyara yitabye Imana bamwe bemeza ko yarangaranwe n’abaganganga bakora muri iki kigo ,ariko ubuyobozi bw’iki kigo bukaba bubihakana.
Fidele yakomeje agira ati “uyu mudamu yahageze yabyariye mu rugo ndetse bivugwa ko yari yanyoye imiti ya Kinyarwanda, twamwohereje mu bitaro bya Gisenyi apfira mu nzira”.
Iki kigo gikorwamo n’abakozi basaga 15, kikaba cyakira abarwayi babarirwa hagati ya 60 na 90 ku munsi. Naho ku kwezi cyakira abagore bari hagati ya 60 na 90 bahabyarira. Ni kimwe mu bigo nderabuzima byo mu karere ka Rubavu kigira umubare munini w’abakigana kuko giherereye mu gasanteri k’ubucuruzi ya Mahoko.
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
Magarambe Theodore/Bwiza.com
from bwiza http://ift.tt/2ww2fRq
via IFTTT
No comments:
Post a Comment