Perezida Kagame yabwiye abanyarwanda uko yasabwe guca bugufi ubwo ingagi yashakaga kumugirira nabi kubera ko umwana wayo wavugije induru ikikanga ko yaba ahohotewe.
Ubwo yajyaga mu muhango wo kwita izina abana 19 b'ingagi Perezida Kagame mbere yo gutanga ubutumwa yabanje kuvuga ubuhamwa bw'ibyamubayeho ajaya gusura ingagi.
Yatangiye avuga ko ari ubwa mbere agiye kuvuga iyi nkuru y'uko byamugendeye maze atangira agira ati:”Umunsi umwe naje hano gusura Ingagi ngira ngo ni nko mu myaka 14 ishize narindi kumwe n'umushyitsi twari tuzanye gusura ingagi. Ubwo twazirebaga umwana umwe w'ingagi yaratatse hanyuma indi iza kuyitabara igomba kuba ari umubyeyi wayo hanyuma uwari uduherekeje(umugadi) ngira ngo yitwa Francois agombe kuba ari hano , yaratubwiye ati muce bugufi muyereke ko mudashaka guhangana nayo ni uko turabikora.”
Yavuze ko uwo mushyitsi bari kumwe yamwongoreye aramubwira ati:”Hanyuma uwo twari twajyanye gusura uwo mushyitsi yaranyongoreye arambwira ati ariko ntabwo izi ngagi wazibwira ko uri Perezida w'iki gihugu!!!!!! ariko twakurikije amabwiriza y'utuyoboye tuhava amahoro.”
Yavuze ko ingagi z'u Rwanda ari umutungo wazo kandi zigomba gufatwa neza ati :”Icyo nashakaga kubabwira rero Ingagi ni umutungo wacu zirishimye aho Ingagi iri yumva ariyo ihategeka niyo yahahuriye na Perezida!!! ibyo narabyubahirije rero.”
Ingagi 19 nizo siswe amazina kuri uyu wa gatanu tariki ya 31/8/2017
from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://ift.tt/2eKpLT9
via IFTTT
No comments:
Post a Comment