Gushushanya Kigali Convention Center byatumye Gisa w'imyaka 14 aza mu byamamare 19 byise ingagi amazina

Umwana w'umuhungu witwa Gisa Gakwisi, w'imyaka 14 wamamaye nyuma yo gukora igishushanyo cy'inyubako ya Kigali Convantion Center ari mu byamamare 19 byahaye ingagi amazina kuri iyi nshuro ya 13 y'umuhango wo kwita amazina ingagi.

Gisa yamenyekanishijwe n'ifoto yerekanaga ikibumbano yakoze kigaragaza inyubako y'akataraboneka ya Kigali Convation Center iri ku Kimihurura. Iyo foto yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga ndetse Gakwisi n'ababyeyi be baza kwakirwa muri iyi nyubako banakirirwa muri Hoteri Radisson Blu ubusanzwe akenshi yakirirwamo abanyacyubahiro bakomeye.

Abenshi mu bantu 19 bise amazina ingagi uyu munsi bafite inararibonye mu bijyanye no kurengera ingagi, abakoze ibikorwa bitandukanye bifite aho bihuriye no kwita ku ngagi, abayobozi bakomeye b'ibigo byita ku ngagi cyangwa bitera inkunga ibikorwa byo kwita ku ngagi ndetse n'abandi banyacyubahiro batandukanye, barimo n'abayobozi ba Kaminuza.

Kuba Gisa yaje muri ibi byamamare ni intabwe ikomeye yateye ukurikije imyaka ye y'ubukure.

Mu ijambo yavuze mbere yo kwita izina ingagi yabanje kwivuga arangije ati: "icyatumye nza aha ni uko banyishimiye cyane, nubatse Convantion Center,..."

Ni umwana ubona ko yihagazeho ndetse yanavuze ijambo rye imbere ya Perezida Kagame adategwa nta n'igihunga afite.

Dr Tara Stoinski yise Ingagi Macibiri, Dr Olivier Nsengimana yise ingagi izina rya Inyange, Laurent Lamothe wabaye Minisitiri w'Intebe wa Haiti yise ingagi Ikoranabuhanga, Jean Kayihura yise ingagi Mudahinyuka, Patience Ozokwor yise ingagi Inkesha, Andrew Muir yise ingagi ubudasa.

Winnie Kiiru yise ingagi Arakaza, Chloe Bello yise ingagi izina rya Iyamarere, Dr. Eberhard Fischer yise ingagi Isuku, Gisa Gakwisi yise ingagi Urungano, Justin Stevens yise izina Imirasire, Greg Bakunzi yise izina ingagi rya Temberurwanda.

Joe MacDonald yise ingagi izina rya Inkingi, Thomas Schaefer yise izina rya Nsanganira, Dr. Nyinawamwiza Laetitia yise ingagi izina rya Iriba, Graham Ledger yise izina rya Umuhoza, Veronika Vařeková yise izina rya Ubwiza, umuhanzi The Ben yahaye ingagi izina rya Uruyange, Umuherwe Howard Buffett yahaye ingagi izina rya Umutware.



from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://ift.tt/2eKpD67
via IFTTT

No comments:

Post a Comment