Kenyatta asanga icyemezo cyo gusubirishamo amatora cyarafashwe n’abantu 6

Uhuru Kenyatta wari waratangajwe nk’uwatsinze amatora ya Perezida wa Repubulika muri Kenya yatangaje ko icyemezo cyo gusubirishamo ayo matora cyafashwe n’abantu 6.

Ni icyemezo cyafashwe n’urukiko rw’Ikirenga rwa Kenya nyuma yo gusanga atarakozwe mu buryo bwubahirije itegeko Nshinga ry’icyo gihugu.

Kenyatta yasabye abaturage kubumbatira amahoro  mu ijambo yagejeje ku baturage, nkuko BBC yabitangaje.

Yagize ati “ Inshuti nigume ari inshuti, atarebye ibitekerezo bye bya politiki, idini cyangwa uko asa.”

Yavuze ko atemera uburyo urubanza rwaciwe, ariko avuga ko yemeye icyemezo Urukiko rw’Ikirenga rwafashe.

“Abo bantu batandatu, bafashe ingingo ko bitandukanya n’abaturage. Abanyakenya benshi batoye abadepite benshi ba Jubilee, , abagore benshi ba Jubilee mu bahagarariye abandi, abajyanama  benshi ba Jubilee,”

“Turiteguye gusubira mu baturage , dufite imigambi nk’iyo twabashyikirije, iyo kunywanisha abaturage , gushinga ishyaka ry’igihugu, guteza imbere igihugu.

“Nta ntambara turimo na bagenzibacu tutavuga rumwe.

“Abantu bari ku kiganza, abantu batandatu, ntibashobora guhindura ibyifuzo by’Abanyakenya miliyoni 40. Abanyakenya nibo bazihitiramo, ni nako demokarasi imeze.”

Abantu batandatu Kenyatta avuga ni abacamanza batanu bafashe icyemezo cy’uko ayo matora yasubirwamo kuko atakurikije itegeko nshinga, hiyongereyeho na Raila odinga wari waregeye urwo rukiko.

Odinga yaregeye urwo rukiko avuga ko amajwi yibwe. Icyo gihe yanavugaga ko Kenyatta yatowe na mudasobwa aho gutorwa n’abantu. Kenyatta yahise amwiyama, amubwira ko yatowe n’abaturage.

Kenyatta

Amajwi yari yatangajwe na Komisiyo y’Amatora yagaragazaga ko Kenyatta yatsinze n’amajwi 54%, mu gihe Odinga yari afite 44%.

Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter

Ntakirutimana Deus/bwiza.com



from bwiza http://ift.tt/2grZFUS
via IFTTT

No comments:

Post a Comment