FIFA yahagaritse amatora y’Umuyobozi wa FERWAFA mu Rwanda

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru ku Isi, FIFA yahagaritse amatora y’Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda(FERWAFA), yari ateganyijwe mu Cyumweru gitaha.

Ni nyuma yuko bamwe mu banyamuryango  ba Ferwafa, bandikiye Fifa ko ayo matora ari gutegurwa hari bimwe bidakurikije amategeko.

Ayo matora yari ateganyijwe tariki ya 10 Nzeri uyu mwaka yasubitswe nyuma y’ibaruwa Fifa yageneye Ferwafa.

Fifa yatangaje ko izabanza gukora gukora iperereza ku byanditswe muri iyo baruwa yo ku wa a 25 Kanama uyu mwaka, aho abo banyamuryango ba ferwafa bavuga ko hari ibitarakurikijwe mu gutegura amatora y’umuyobozi wa Ferwafa.

Mu ibaruwa umunyamabanga wa Fifa, Fatma Samoura  yoherereje mugenzi we wo mu Rwanda, Latifah Mahoro, Fifa yamenyesheje Ferwafa ko igiye kubanza gusesengura ubusabe bw’abo banyamuryango.

Igihe amatora azabera kizemezwa  ubwo imyanzuro y’iri pererez izaba yagiye hanze mu gihe kitarenze amezi atatu. Ni ukuvuga ko amatora ntashobora kuba mbere y’Ukuboza uyu mwaka.

Perezida wa Ferwafa Nzamwita Vincent Degaulle ku wa gatanu w’iki cyumweru yabwiye  Ferwafa.rw ko yavuganye n’uyu munyamabanga wa fifa  Fatma Samoura kuri iki kibazo.

Avuga ko yabagiriye inama ko ibyo bakora byagombye kubahiriza n’amabwiriza ya Fifa.

Ati “Fifa yemeye kuzohereza inzobere zayo zizafasha guhuza amabwiriza yacu n’imirongo ngenderwaho ya fifa. Nyuma tuzahamagaza inteko rusange idasanzwe, kuyemeza mbere yo guhumagaza inteko rusange y’abatora.

Muri  Ferwafa haherutse kuvugwamo ikibazo cy’ Abagize inama y’ubutegetsi yayo  bandikiye umuyobozi w’iri shyirahamwe  bamusaba gutanga ibisobanuro by’amafaranga yashyize kuri konti ye kandi atayagenewe.

Abo bayobozi bari bamuhaye  amasaha 48 ngo abe yamaze gutanga ibisobanuro kuri icyo kibazo.

Nzamwita  yavuze ko impamvu ya byose hari abarakajwe n’uko hari amafaranga yanze ko bagabana.

Akomeza avuga ko kwandika iyi baruwa byakozwe ku agambane k’abantu batisanze ku rutonde rushya yatanze rw’abo yifuza kuzakorana nabo muri manda itaha, naramuka atowe bityo bakaba bashatse kwiyunga ku batamushyigikiye ndetse no kumuhima.

Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter

Ntakirutimana Deus/bwiza.com



from bwiza http://ift.tt/2eNVvqq
via IFTTT

No comments:

Post a Comment