Abajya mu gitaramo cya Meddy bashyiriweho imodoka zo kubatwara ku buntu

Umuhanzi Ngabo Medard uzwi ku izina rya Meddy kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 2 Nzeri afite igitaramo i Nyamata muri Golden Tulip, abakitabira baturutse i Kigali bashyiriweho imodoka z’ubuntu zibageza aho igitaramo kiza kubera ndetse zikaza no kubacyura.

Ibi bije nyuma yaho byagiye bigaragara ko ibitaramo byinshi bibera hanze ya Kigali bikunze kugora ababyitabira ndetse hakaba hari n’abagiye bagaragaza ko barara bagenda ariko kuri uyu munsi si ko bimeze.

Nkuko byatangajwe n’umuyobozi ushinzwe kwamamaza ikinyobwa cya Mutzig ,Patricia Garuka, yatangaje tumwe mu duce izi modoka zijya i Nyamata zihagurukiraho.

Abari mu mujyi rwagati barahagurkira UTC Kicukiro, ni ahakorerera uruganda rwa Bralirwa (Sonatube) naho  i Remera ni kuri Stade Amahoro,  biteganyijwe ko izi modoka zihaguruka saa saba (13:00) zikaza kubagarura  saa tanu (23:00).

Umuhanzi Meddy kandi yanateye amatsiko abitabira iki gitaramo ko abahishiye byinshi kuko yatangiye kwitegura iki gitaramo kuva kera. Si Meddy wenyine uri bugaragare muri iki gitaramo kuko hitezwe umunyakenya witwa Blinky Bill.

Ni ku nshuro ya kabiri habaye igitaramo nk’iki mu Rwanda, igiheruka kitabiriwe n’icymamare muri Africa ukomoka muri Nigeria, Wizkid ukunze kwiyita StarBoy aho yasusurukije Abanyarwanda ku buryo bukomeye.

Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter

Emmy Niyigena/Bwiza.com



from bwiza http://ift.tt/2exwXVN
via IFTTT

No comments:

Post a Comment