Umugore ukomoka muri Kenya yatangaje ko agiye kujyana mu rukiko umuhanzi Diamond Platnumz nyuma y’aho babyaranye umwana ariko uyu muhanzi akamutererana.
Uyu mugore witwa Gladys Butoto, ashinja Nasibu Abdul‘Diamond Platnumz ko baryamanye akamutera inda umwana amaze kuvuka uyu muhanzi ahita abyigarama.Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Global Publishers ngo urubanza rwa Diamond na Gladys Butoto ruzatangira kuburanishwa ku itariki ya 20 Kamena 2018 mu Mujyi wa Dar es Salaam ari naho uyu mugore ari kugeza ubu.
Butoto,kuri ubu acumbitse ku biro bya polisi[ahatatangajwe muri Dar es Salaam] kuko yabuze amikoro yo gusubira iwabo ataraburana ndetse ngo yabanje kugurisha telefone ye kugira ngo abone itike imugeza muri Tanzania.Yashimangiye ko nyuma yo kubyarana na Diamond[umwana yise Patiance] yagerageje gushaka uko bagirana ibiganiro mu buryo bwa gicuti undi aramwihisha bityo afata umwanzuro wo kugana mu nkiko.
Yagize ati :“Njye ntabwo mba narateye iyi ntambwe ariko nabonye Diamond ari umuntu unsuzugura cyane, ubu rero igihe kirageze. Tuba twaraganiriye mbere tukagira ibyo twemeranya mu kurera umwana, nta n’ubwo nari guhura n’ikibazo icyo ari cyo cyose.”
Uyu mugore yavuze ko kandi mu minsi yashize yigeze kumvikana na Diamond ko yamusanga muri Tanzania bakipimisha ibizamini bya DNA kugira ngo byemezwe burundu ko ari we se w’umwana; yafashe urugendo ajya i Dar es Salaam ahageze ashakisha Diamond aramubura.
from YEGOB|Entertainment News https://ift.tt/2I2d9m6
via IFTTT
No comments:
Post a Comment