Mayweather yakoze ibintu bitigeze bikorwa n’uwari we wese ku Isi.

Icyamamare mu mukino w’iteramakofi Floyd Weather uzwi ku izina rya Mayweather akomeje kugaragaza ko ahiga benshi,aho kuri ubu yaguze isaha yambarwa ku kuboko ku mafaranga miliyoni 18 z’Amadorali.

Mayweather usanzwe atunze ibintu by’agaciro bihenze,iyi nshuro abinyujije kuri instagram yaguze isaha idasanzwe yaguzwe miliyoni 18 mu madorali.Iyi saha yakozwe mu mwaka wa 2015 mu kigo gikomeye cyitwa Jacob & Co bivugwa ko ari yo saha yonyine yaguzwe ihenze bwambere ku isi.

Umuherwe Mjapani Tadashi Fukushima wagurishije iyi saha yemeje ko nta wundi muntu urigera akoresha iyi saha ku isi byumvikane ko Mayweather yahize benshi.



from YEGOB|Entertainment News https://ift.tt/2N5U4TQ
via IFTTT

No comments:

Post a Comment