Patriots Basketball Club yatsinze APR Basketball Club amanota 69-62 mu irushanwa ry’intwali, mu gihe REG BBC yakomezaga imikino yayo idatsindwa.
Umutoza wa Patriots Basketball Club, Henry Muhenuka yatangaje ko umukino wari ukomeye cyane bitandukanye na shampiyona.
Uyu mutoza yakomeje avuga ko bashyize imbaraga muri uwo mukino bikaba biri no mu byabafashije.
Muhenuka avuga ko mu mukino bari batuje cyane kandi mu kugarira bakoreshaga imbaga nyinshi kugira ngo badatsindwa .
Sagamba Sedar ukinira Patriots BBC, yatangaje ko uko bifuzaga kwitwara muri uwo mukino, ari na ko byagenze kuko bari biteguye ko bari butsinde none babigezeho.
Sagamba avuga ko batsinze uwo mukino bibaha amahirwe yo gutwara igikombe cy’irushanwa ry’Intwali.
Umukinnyi wa APR Basketball Club, Ruzigande Ally avuga ko basezerewe muri iryo rushanwa ariko hari icyo iryo rushanwa ribasigiye.
Ruzigande avuga ko ayo makipe bahuye bazongera bagahura nayo muri shampiyona bityo hari icyizere ko bazabyitwaramo neza .
APR BBC yatsinzwe imikino 3 muri iryo rushanwa yahise itakaza amahirwe yo kuba yaryegukana, kuko hari ikipe itaratsindwa n’izindi zimaze gutsindwa rimwe.
Muri iryo rushanwa REG BBC niyo kipe itaratsindwa na rimwe kuri uyu wa kane yatsinze Espoir BBC amanota 65-58.
Ni imikino yaberaga muri “Petit Stade” i Remera kuri uyu wa kane tariki ya 1 Gashyantare 2018.
Mu bagore ikipe y’Ubumwe Basketball Club yatsinze The Hoops amanota 53-45 muri iryo rushanwa ry’Intwali .
Imikino y’Umunsi w’Intwali izasozwa tariki ya 4 Gashyantare 2018.
from Izuba Rirashe http://ift.tt/2FFvlBj
via IFTTT
No comments:
Post a Comment