Mu nkuru yacu iheruka( hano) twabagejejeho uburyo umuhanzi Diamond Platnumz aherutse kugaragara agirana ibihe byiza n’uwahoze ari umukunzi we, Wema Sepetu ubwo bari mu birori bya Wasafi Records maze benshi bagatangazwa n’urugwiro bari bafitanye.
Ibi ntibyarangiriye aho kuko umuvandimwe wa Zari witwa Asha yahise yibasira muramu we (Diamond) maze aramutuka.
Ni mu butumwa uyu mukobwa uvindimwe na Zari yanyujije ku rukuta rwe rwa instagram aho yise Diamond umuhungu utazi kwita ku muryango we, ahubwo akirwa aheheta.
Asha yagize ati:“A woman needs a man with real intentions. Not a boy who can’t pay attention.”
Tugenekereje mu Kinyarwanda yagize ati:” Umugore aba akeneye umugabo umwitaho kandi agahora amuzirikana bya nyabyo, ntabwo aba ashaka umuhungu utagira icyo yitaho.”
from YEGOB|Entertainment News http://ift.tt/2EsI9eS
via IFTTT
No comments:
Post a Comment