Minisitiri y’Uburezi ivuga ko abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye umwaka ushize, hatsinze abasaga 89%.
Ibi byatangarijwe mu muhango wo gushyiraho ahagaragara amanota, aho iyi Minisiteri ivuga ko gutsinda mu mashuri byiyongereyeho 0,4% ugereranyije n’umwaka wa 2016.
Mu masomo asanzwe, abakobwa batsinze ku kigero cya 53,3%. Na ho abahungu bikaba 46,7%.
Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Munyakazi Isaac, avuga ko abanyeshuri bagaragaje gutsinda neza, aho no mu mashuri y’Uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 batsinze neza mu gihe hari abafata ko badatanga ubumenyi buhagije.
Yavuze ko mu bigo bitanu bya mbere mu gihugu hazamo Groupe Scolaire ya Mwendo iri mu Karere ka Ruhango.
Ku bijyanye n’amashuri nderabarezi, abanyeshuri batsinze ku kigero gisaga 92%.
MINEDUC ivuga ko iri gukorana n’izindi nzego kugira ngo ireme ry’uburezi ritezwe imbere.
Mu minsi ishize, iyi minisiteri yakoze ubukangurambaga mu gihugu hose, igamije gukangurira abantu bose kwita ku ireme ry’uburezi.
Inkuru irambuye ni mukanya
from Izuba Rirashe http://ift.tt/2BNwO9R
via IFTTT
No comments:
Post a Comment