Umwana wavutse atagira isura abaganga bakabwira ababyeyi ko atazabaho, yujuje imyaka 9- Amafoto

Uyu mwana w'umukobwa witwa Vitória Marchioli wo mu gace ka Barra de São Francisco muri Brazil yujuje imyaka 9 nyuma yo kuvukana ubumuga budasanzwe ndetse bunateye ubwoba, maze abaganga bakanga kumugaburira ndetse bakanabwira ababyeyi be ko bamujyana bagategura uburyo bwo kumushyingura kuko babonaga atari bubeho.

Ababyeyi b'uyu mwana batangarije Daily Mail ko bamaze imyaka 6 yose bamujyana mu bitaro bitandukanye kugira ngo isura ye igire icyo yakorwaho ariko byakomeje kunanirana n'ubwo ntacyo batakoze.

Abaganga bavugako uyu mwana Vitória Marchioli yavukanye uburwayi budasanzwe butuma amagufwa adakura nk'uko bisanzwe akaba aribyo byateye uyu mwana kuvuka afite isura iteye ukwayo.

Uburyo uyu mwana w'umukobwa yavutse, amaso, umunwa n'amazuru bye bitari mu mwanya wabyo nibyo byashobeye abaganga ndetse binabatera impungenge z'ukubaho kwe akaba ariyo mpamvu babwiraga ababyeyi be ko nta kizere cy'uko yabaho gihari.

Ubwo ababyeyi babwirwaga ko bagenda bagategura ko ashiramo umwuka bakamushyingura baragiye bategura imva ariko uko iminsi yicuma bakabona akomeza guhumeka kugeza ubwo yujuje imyaka 9 akiriho n'ubwo byagoye aba babyeyi be kumurera afite ubu bumuga budasanzwe.

Ronaldo ubyara uyu mwana yashimangiye ko impamvu umwana wabo akiriho ari urukundo bamuhaye ndetse bakaba barageerageje kumwitaho bamwereka impuhwe za kibyeyi.

Yagize ati" Impamvu umukobwa wacu akiriho ni uko twamwitayeho, tumwereka urukundo rukwiye tututaye ku buryo aremye n'ibibazo afite. Ntako tutagira ngo tumuvuze agire ubuzima nk'ubwabandi gusa twizeye ko igihe kizagera agakira. Umukobwa wacu turamukunda cyane kandi tuzakomeza kumurwanaho uko tuzashobozwa."

Abaganga bameza ko ubu burwayi bubaho ariko bakavuga ko byibura umwana umwe mu bana ibihumbi mirongo itanu (50.000) bavuka ariwe uvukana iki kibazo.

JPEG - 74.3 kb
JPEG - 79.7 kb
JPEG - 70.4 kb
JPEG - 83.8 kb
JPEG - 46.7 kb
JPEG - 81 kb

Vitória Marchioli yujuje imyaka 9



from UKWEZI.COM http://ift.tt/2vPDGgo
via IFTTT

No comments:

Post a Comment