Mu muhango wo Kwita amazina abana b’ingagi wabaye kuri uyu wa gatanu, umuherwe w’umunyamerika Howard G. Buffett uwi mu bise amazina yatangaje ko iterambere u Rwanda rumaze kugeraho ari ikitegererezo ku bindi bihugu kandi ko rwahinduye uburyo abantu babona Africa, byose ngo bikomoka kuri Perezida Kagame.
Howard Buffett ubuyobozi bwita “inshuti y’u Rwanda” yakomoje ku buryo mu myaka 20 ishize yabujijwe kuza mu Rwanda gusura ingagi kubera uko rwari rumeze icyo icyo gihe.
Yagize ati “Ndashaka gutangira mbabwira amateka, kuko hari amateka mfitanye n’u Rwanda, mu myaka 20 ishize, muri iki cyerekezo, mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda, nagiye muri Parike ya Bwindi gusura ingagi ku nshuro ya mbere, nagiye Bwindi kuko bari babawiye ko ntashobora kuza mu Rwanda.”
Icyo gihe ngo bamwohereje mu misozi kureba ingagi zo mu muryango H, ariko ngo “nyuma y’amasaha 8, harimo amasaha 7 y’imvura, mu mwijima, nibwo yamenye ko yagombaga kuba yaje mu Rwanda.”
Nyuma y’imyaka ibiri (2) ahavuye mu 1999 yaje mu Rwanda, ati “nicaye munsi y’uyu musozi n’abahagarariye IGCP (Umuryango mpuzamahanga urengera ingagi -International Gorilla Conservation Programme), na Guverinoma y’u Rwanda, tuganira uburyo Guverinoma yarinda neza izi ngagi zo mu birunga.”
Umuherwe Buffett avuga ko iyo nama yaje kubyara ubufatanye bw’igihe kirekire ku muryango we udaharanira inyungu (foundation), ndetse nawe ubwe by’umwihariko.
Ubu bufatanye ngo bwaje gutuma hubakwa urukuta rw’amabuye rwo kurinda Parike, hashyirwa ibimenyetso ku biti kugira ngo abantu nibazajya bahagera bajye bamenya ko batagomba kuharenga.
Ati “Byagabanyije ingaruka za barushimusi no kugirana ibibazo n’abaturage.”
Buffett avuga ko utekereje mu myaka 20 ishize ubwo bamubwiraga ko adashobora kuza mu Rwanda, n’aho rugeze uyu munsi harimo isomo.
Ati “Iki gihugu cyagaragarije isi, ntabwo ari Africa gusa, icyo ushobora gukora mu gihe ufite ubuyobozi, ubushake, n’umurava, u Rwanda rwabaye umuyobozi (intangarugero), bitari kuri uyu mugabane gusa, rwahinduye uburyo abantu ku isi babona Africa.”
Yongeraho ati “Iyo ngiye kubonana n’abandi bayobozi muri Africa, bakambaza ngo nyuma y’aha urajyahe ndavuga nti ngiye mu Rwanda, hanyuma bakavuga,…turashaka kuba nk’u Rwanda,…Hari ikizere gikomeye mubyo iki gihugu cyakoze.”
Uyu muherwe yavuze ko kuri uyu wa kane ubwo yari mu mushinga we w’ubuhinzi afite i Nasho mu Karere ka Kirehe ngo atatunguwe n’uko abahinzi bamubwiye ko byose ari ukubera Perezida Kagame.
Ati “Ndi hagati mu murima munini mvugana n’abahinzi, barambwira bati: Ibi byose ntabwo twari kubigeraho, ntabwo bavugaga njye,…bati: ibi byose ntabwo twari kubigeraho tudafite ubuyobozi bwiza bwa Perezida Paul Kagame kandi ibyo ni ukuri.”
Buffett unezezwa no kuba yitwa inshuti y’u Rwanda ku buryo yita abanyarwanda bagenzi be (fellow) ni umushoramari ushyira amafaranga n’igihe cye cyane mu bijyanye n’ubuhinzi.
Venuste KAMANZI
UMUSEKE.RW
from UMUSEKE http://ift.tt/2gwsRhq
No comments:
Post a Comment