Perezida Buhari uherutse kumara amezi yivuza yashimiye byimazeyo abamusengeye

Perezida wa Nigeria Muhammadu Buhari uherutse kumara amezi asaga atatu yivuriza mu Bwongereza indwara itaratangajwe, yashimiye byimazeyo abamusengeye muri ibyo bihe by'uburwayi bukomeye yari arimo akaba yarabashije gukira no kugaruka ku kazi.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa 01 Nzeri ubwo yifurizaga abasilamu umunsi mukuru wabo mwiza.

Yavuze ko ashimiye mbere na mbere abasilamu kubwo kwizihiza uyu munsi wabo bafata nk'umunsi mukuru w'ibitambo ariko by'umwihariko yashimiye abantu bose bamusengeye ubwo yari arembejwe n'uburwayi.

Yagize ati: "Ndongera gushimira abanya-Nigeria bose basengeye gukira kwange bakanakomeza kunyishimira, no gufatanya nange kuva ngarutse, amasengesho yanyu n'ubufasha bwanyu byanyongereye imbaraga no kwiyubaka no kubaka ubuyobozi bugamije kubaka Nigeria y'igihangange. Tugomba kwiga kwibonanamo nk'abavandimwe basangiye umurage kandi twebwe nka Guverinoma ntutuzabatererana."

Ubwo Buhari yari amaze igihe kinini mu mahanga, hari abaturage bamwe batangiye kwigaragamba basaba ko yeguzwa hakajyaho undi ushoboye kuko bavugaga ko Buhari ashaje atagishoboye kuyobora, gusa Buhari uyu munsi yasabye abaturage gufasha hasi ibitekerezo bibi bagafatanya kubaka ubumwe n'urukundo.

Ati: "Kubw'aka kanya, ndasaba abantu bose kwigizayo ibitekerezo bibi no gukomezaumurunga w'ubucuti n'ubumwe kugirango abanya-Nigeria dukomeze kuba umwe. Uyu munsi mukuru w'ibitambo ni umwanya wo kwicara tukigira ku rugero rwiza rw'Intumwa y'Imana Aburahamu.

Buhari yavuze ko Leta itazatererana abaturage bayo kubaka Nigeria bifuza.



from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://ift.tt/2wWV73B
via IFTTT

No comments:

Post a Comment