*Ikigo cy’igo cy’imari iciriritse cyakunze kugira ibibazo by’imicurngire,
*CAF ISONGA yishyuye buri munyamuryango 10% by’umwenda yari imurimo.
Nyuma y’aho ikigo cyo kubitsa no kuguriza (CAF ISONGA) cyongeye gusubukura ibikorwa byacyo byo gutanga inguzanyo, kuri ubu cyamaze gushyiraho uburyo bushya bwo gufasha abarimo kukigana bakeneye amafaranga ndetse ngo hakaba hari n’abashobora kuyahabwa batiriwe batanga ingwate y’umutungo utimukanwa.
Komite Nyobozi nshyas yahawe inshingano zo gushyira ku murongo gahunda yo gufasha abaturage bakeneye kubitsa amafaranga cyangwa kuyaguza muri iki kigo cy’imari, ivuga ko imaze gushyiraho gahunda izatuma buri wese abona inguzanyo byoroshye bitewe n’akazi akora.
KABANDA Floribert Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya CAF ISONGA, avuga ko bamaze kubona ko iki kigo gifite icyicaro mu Karere ka Muhanga, kikaba gifite n’amashami mu tundi Turere, bahisemo imikorere mishya kandi ngo yorohereza abanyamauryango kubona inguzanyo, kugeza no ku badashobora kubona ingwate.
Yagize ati: “Twibanze cyane ku baturage bafite ubushobozi buke, abacuruzi, abaganga kuko bagira akazi gatuma bagira umurongo unoze ubashaka yafatiraho amasezerano yo kubaha inguzanyo kandi si ngombwa ko abantu bibumbiye hamwe birirwa bazana ingwate kuko bo ubwabo ni ingwate.”
Umuyobozi Mukuru wa CAF ISONGA UWIMANA Jean Marie Vianney uzwiho ubuhanga mu kuzamura ibigo by’imari no kubiha umurongo ufasha abashaka kubona inguzanyo, avuga ko icyo babanje gukora ari ugushyiraho abakozi bafite ubumenyi ku micungire y’imari no kuzamura ubukungu bw’abahabwa inguzanyo.
Avuga ko guhuza izo mbaraga zose zirimo n’ingamba komite nyobozi yafashe ari byo bizatuma CAF ISONGA igera kure kurushaho mu duce tw’igihugu yakoreragamo kandi ngo umuturage uciriritse akaba yayibonamo.
Ati: “Imikorere mibi yagiye iranga iki kigo mu bihe byashize turizera ko igiye guhinduka ndetse iki kigo kikaba cyagera ku rwego rwo kwitwa Banki.”
Mu gihe gishize CAF ISONGA yagize ibibazo by’imicungire, ariko inzego zitandukanye za Leta zahagaurukiye rimwe zivuga ko akamaro ifitiye abaturage itafunga burundu nk’ibindi bigo by’imari iciriritse byagiye bivugwaho ibibazo byo gucunga umutungo w’abanyamuryango babyo mu buryo butanoze bigafunga.
Abashoramari bashya ngo bamaze gushyiramo amafaranga atari make yo gufasha abo iki kigo gifitiye imyenda no guha inguzanyo abakeneye gukora ubucuruzi no kubona inguzanyo kuko hari abo yatangiye kwishyura 10% y’umwenda yari ibabereyemo.
MUHIZI ELISEE
UMUSEKE.RW/Muhanga.
from UMUSEKE http://ift.tt/2wpjG7T
No comments:
Post a Comment