KwitaIzina: Kagame yavuze uko yagiye gusura ingagi zarakara agasabwa guca bugufi

Perezida Kagame yasobanuye Ubudasa bw'u Rwanda abantu bavuga

Perezida Paul Kagame uri mu muhango wo kwita amazina ingagi ku nshuro ya 13 yavuze ubuhamya bw’ukuntu yagiye gusura ingagi mu myaka 14 ishize ari kumwe n’abashyitsi, umwana w’ingagi arataka umubyeyi wayo aza yihuta aje gutabara basabwa guca bugufi.

Yagize ati “Mu myaka 14 ishize, najyanye n’abashyitsi kureba ingagi, ingagi ntoya y’akana yari imaze igihe gitoya ivutse, sinzi icyayikanze ivuza induru nkaho hari icyo ibaye.”

Yavuze ko umubyeyi wayo aje kurwana irengera umwana wayo, uwari ubayoboye yabasabye guca bugufi bose bakerekane ko badasha kurwana.

Kagame ati “Uwo mushyitsi arahindukira arambwira ati ariko ntabwo wazibwira ko uri Perezida w’igihugu (zigatuza). Uwo twari kumwe ati bwira ingagi ko ndi perezida idakwiye kuntinyuka ariko nari nageze hasi already kugira ngo njywewe n’abashyitsi tuhave amahoro.”

Kagame yavugaga iyi nkuru aseka, yavuze ko icyo gihe bubashye uwari ubayoboye birangira bahavuye amahoro.

Perezida Kagame kandi yaboneyeho gusaba abanyarwanda muri rusange, by’umwiharikovabaturiye Parike y’ibirunga gukomeza gusigasira no kurinda ibidukikije.

Umyuseke.rw



from UMUSEKE http://ift.tt/2vxeCQ0

No comments:

Post a Comment