Aya matora yari ateganyijwe tariki 10/9/2017 aho abahatanaga kuyobora FERWAFA bari 2 harimo Nzamwita Vicent De Gaulle wari usanzwe ayobora FERWAFA na Mwanafunzi Albert nawe wari usanzwe ashinzwe amarushanwa muri FERWAFA ndetse uyu Mwanafunzi we ari ku gice cy'abishyize hamwe bakarwanya De Gaulle.
FIFA yavuze ko yifuza gukurikirana aya matora byimbitse ndetse ko bishobotse yakigizwa inyuma nibura amezi 3 kugirango izabashe kuyakurikirana neza, ibi bikaba bije byiyongera ku bwumvikane bucye bwaranze abayobozi ba FERWAFA muri iyi minsi ya nyuma ya manda yabo byashoboka ko ari naho FIFA yashingiye iyahagarika.
Mu gushaka kumenya amakuru yizewe koko ko FIFA yandikiye FERWAFA tugerageza guhamagara umuvugizi wa FERWAFA ariko ntiyitaba telefone ndetse tunamwoherereje ubutumwa bugufi tumubaza atubwira ko aza kudusubiza mu minota mike ariko kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru yari atarasubiza.
from UKWEZI.COM http://ift.tt/2iN9stj
via IFTTT
No comments:
Post a Comment