Dore impamvu ibabaje yatumye umukinnyi ukomeye aterekeza mu ikipe ya Real madrid akigira ahandi

Ikipe ya Real madrid isoje isoko ryayo ry’abakinnyi iguze abakinnyi batatu gusa batanakanganye bitewe n’abo ifite bamenyeranye kandi bakomeye ku rwego rwiza, gusa iyi kipe yahushije kugura umukinnyi ukomeye Kylian Mbappe umufaransa werekeje mu ikipe ya PSG. Nkuko tubikesha ikinyamakuru Le Parisien uyu musore akaba yashyize hanze impamvu nyamukuru aterekeje mu ikipe yarose kuva yatangira gukina umupira w’amaguru hubwo akigira muri PSG.Real Madrid : Mbappé explique pourquoi il n'est pas venu !

Uyu musore nkuko le parisien yabitangaje, yavuzeko atibonaga muri Real Madrid nk’umukinnyi ubanza kandi we ashaka kujya aho azahabwa umwanya uhoraho kandi ubanzamo mu ikipe kugirango akomeze azamure urwego rwe bityo akaba yarihitiyemo kujya muri PSG aho yizeye kuzakina akanatwara ibikombe byo ku mugabane w’iburayi. Abakunzi ba Real Madrid bari biteguye kubona uyu mwana agera i Santiago Bernabeu gusa bikaba byanze ku munota wanyuma.



from YEGOB|Entertainment News http://ift.tt/2euX5Ro
via IFTTT

No comments:

Post a Comment