Umutoza wifuzwaga bikomeye na Real Madrid ngo azasimbure Zidane yakoze igikorwa cyababaje benshi.

Ikipe ya Real Madrid irakataje mu rugamba rwo gushakisha umutoza mushya nyuma y’aho Zinedine Zidane asezereye ku mirimo yo kuyitoza nyuma y’imyaka itatu gusa yari ayimazemo.Gusa kuri ubu umutoza iyi kipe yari ihanze ijisho ndetse yifuzaga cyane yamaze kuyitera utwatsi.

Iyi kipe iheruka kwegukana igikombe cya UEFA Champions League ubugira gatatu yikurikiranya, yari imaze iminsi yifuza umutoza w’ikipe ya Hoffeneim yo mu gihugu cy’ubudage witwa Julian Nagelsmann, gusa uyu mugabo yamaze kwanga kuyerekezamo nk’uko inkuru dukesha ikinyamakuru Daily Express ibitangaza.

Uyu mutoza w’imyaka 20 y’amavuko, amaze igihe yigaragaza nk’umwe mu batoza bafite ubuhanga budasanzwe ahanini kubera uburyo ari gufasha ikipe ya Hoffeneim atoza kugaragara mu irushanwa rya UEFA Champions League, irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’i Burayi.



from YEGOB|Entertainment News https://ift.tt/2JapjPq
via IFTTT

No comments:

Post a Comment