Kim Jong Un mu Bushinwa

Umuyobozi w’ikirenga wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un, ari mu ruzinduko i Beijing, mu Bushinwa. Ubwo yamwakiraga, Perezida Xi Jinping yavuze ko yizeye ko Koreya ya Ruguru na Leta zunze ubumwe z’Amerika bazashyira koko mu bikorwa amasezerano y’i Singapore. Aya masezerano yashyizweho umukono na Kim Jong Un na Perezida w’Amerika Donald Trump mu cyumweru gishize. Ateganya ko intwaro za kirimbuzi zose zigomba gusenywa mu kigoba cya Koreya, ko Leta zunze ubumwe z’Amerika izubahiriza umutekano wa Koreya ya Ruguru, no guhagarika by’agateganyo imyitozo ya gisilikali ingabo z’Amerika zisanzwe zikorana n’iza Koreya y’Epfo. Nk’uko televiziyo ya leta y’Ubushinwa yabitangaje, Perezida Xi yavuze uyu munsi ko inama Kim-Trump ari intambwe ikomeye iganisha ku gisubizo cya politiki ku kibazo cy’intwaro kirimbuzi mu kigobe cya Koreya.

from Voice of America https://ift.tt/2M3cROh
via IFTTT

No comments:

Post a Comment