Umuhanzikazi Rehema Chalamila uzwi nka ” Ray C ‘ ukomoka muri Tanzaniya yatunguye abantu batari bake ubwo yasabaga abanyamakuru kutazirirwa bakina ku maradiyo na televiziyo indirimbo ze ubwo azaba yarapfuye.
Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Nairobi news ngo ibi yabitangaje nyuma y’aho umuhanzi Sam wa Ukweli, apfiriye, maze indirimbo ze zigakinwa ku bwinshi kandi mu minsi yari akiri ku Isi nta munyamakuru wari ukizikina.Ahereye kuri ibyo, Ray c yanenze iyo ngeso yo kwibuka umuntu apfuye, agakundwa cyane kandi ubwo yari akiriho atarabikorerwaga. Akavuga ko nyuma yo gupfa umuntu aba atagikeneye kumenyekana.
Yagize ati :“ni iyihe nyungu yo kudufasha twamaze gupfa, ubwo nzaba narapfuye, ntihazagire rwose uzirirwa amenyekanisha”.
Ray c ni umuhanzikazi wagiye abica bigacika mu muziki wo muri Afurika y’i Burasirazuba n’indirimbo nka “Uko wapi, na wewe Milele,… ubu akaba amaze imyaka myinshi atakigaragara cyane mu ruhando rwa muzika.
from YEGOB|Entertainment News https://ift.tt/2JZyChh
via IFTTT
No comments:
Post a Comment