Ibyo Harry Kane yatangaje kuri Cristiano na Messi byatumye afatwa nk’umwiyemezi.

Harry Kane ukomeje kuririmbwa no kwishimirwa bikomeye n’Abongereza batari bake nyuma yo kubahesha insinzi ubwo batsindaga ikipe ya Tuniziya ibitego 2-1 mu gikombe cy’isi yatangaje ko yifuza guhangana na Cristiano Ronaldo ndetse na Messi nawe akaba umukinnyi wa mbere ku isi.

Uyu mwongereza wafashije Ubwongereza gutsinda Tuniziya ku munota wa nyuma mu mukino wabahuje mu itsinda G wabaye ku wa Mbere,yatangarije abanyamakuru ko ari gukora cyane kugira ngo nawe agere ku rwego rwa Messi na Ronaldo ndetse nawe atware Ballon d’Or.

Kane yagize ati:”Ndashaka kwereka abanenga ko bibeshya,kandi nanjye ndashaka kwiyumvisha ko nabigeraho.igikombe cy’Uburayi cyaratubabaje kuko twitwaye nabi gusa nicyo gihe cyo kwisubiraho.Cristiano Ronaldo na Messi ni abakinnyi ba mbere ku isi ariko intego yanjye niyo kugera ku rwego rumwe nabo.Kubigeraho ni ugukora cyane sinsubire inyuma.Narakoze cyane kugira ngo ngere ku rwego ndiho ubu kandi mfite ubushake bwo gukora cyane kugira ngo nanjye mbe mu beza ku isi.Kubigeraho ni ukwigaragaza mu mikino ikomeye.”



from YEGOB|Entertainment News https://ift.tt/2MEyXb2
via IFTTT

No comments:

Post a Comment