Urukiko rurinda itegekonshinga mu gihugu cya Afrika y’epfo rwemeje ku mugaragaro ikoreshwa ry’urumogi. Ibyo byatangajwe na Raymond Zondo uwungirije perezida w’urukiko rw’ikirenga ubwo yacaga iteka ryafatwaga nk’umuziririzo ku wo ari we wese wari gufatwa atumura urumogi. Iki ni icyemezo cyakiriwe na yombi n’abenshi mu bagize umuryango w’aba Rastafarians kimwe n’abavuzi ba gakondo. Bavuga ko kuva na kera kuba urumogi rwari rwarakumiriwe byagaragaraga nko guhutaza uburenganzira bwa muntu, kandi ko uburinganire, indangagaciro n’ubwisanzure bw’imyemerere byari byaratsikamiwe n’iryo tegeko ryaciwe ku mugaragaro. Imiryango myinshi mu gihugu irimo na ministeri y’ubuzima byamaganiye kure iki cyemezo cy’urukiko rurinda itegekonshinga. Ariko uru rukiko rwategetse inteko ishinga amategeko gutegura umushinga w’itegeko rishya rirengera abantu bakuru bazajya batumura urumogi bari iwabo mu ngo. Gusa ntihashyizwe ahagaragara urugero ntarengwa abanywi b’iryo tabi bazajya bagarukiraho.
from Voice of America https://ift.tt/2xkQwH8
via IFTTT
No comments:
Post a Comment