Somaliya: Bane Bapfuye Kubera Gukatwa Imyanya Ndangabitsina

Abana b’abakobwa bane bitabye Imana nyuma yo kuvirirana amaraso menshi ubwo bari bamaze gukatwa ibice by’imyanya ndangagitsina. Urupfu rwabo rwatumye uwo mugenzo urushaho kwamaganwa mu gihugu cya Somalia. Ba nyakwigendera bari abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 10 na 11. Kuri ubu abandi barindwi baritabwaho n’abaganga mu bitaro aho barwariye bikomeye. Umuyobozi w’ikigo cyita ku burezi, amahoro n’iterambere mu karere k’iburasirazuba bw’Afrika Hawa Aden Mohamed, avuga ko hakenewe itegeko rihagarika uyu mugenzo ukomeje guhitana abana benshi b’abakobwa abandi ukabasigira ubumuga n’izindi ngaruka ku buzima. Icyegeranyo cy’umuryango w’abibumbye kivuga ko abagore bagera kuri miliyoni 200 bibasiwe n’iyo migenzo yo kubakeba ibice by’imyanya ndangagitsina kw’isi.  Somaliya ni kimwe mu bihugu 28 byiganjemo ibikorwa nk’ibyo aho 98 ku ijana by’abagore bari hagati y’imyaka 15 na 49 bakebwe imyanya ndangagitsina. Muri Somaliya itegeko rihana abashyira mu bikorwa iyo migenzo, rikomeje gufatwa nk’urwiyerurutso kuko akenshi usanga abadepite barica hejuru banga kwiteranya ngo badatakaza amajwi mu bihe by’abatora. Umuryango Save the Children wita ku bana winubira ko akenshi iyo hagaragaye amahano nk’ayo usanga abanyamategeko bayobya uburari bavuga ko hagiye gukurikiraho iperereza, ariko ugasanga biheze mu magambo gusa, ugasanga ba nyirabayazana bidegembya havugwa ko nta gihamya ibashinja igaragara.

from Voice of America https://ift.tt/2POmhPP
via IFTTT

No comments:

Post a Comment