Umuhanzikazi Marina yagize icyo atangaza ku nda bivugwa ko atwite.

Umuhanzikazi Marina Debol yagize icyo atangaza ku makuru amaze iminsi akwirakwizwa hirya no hino aho byavugwaga ko atwite ndetse ngo bikaba ariyo ntandaro yo guhagarika gukora Video z’indirimbo ze, maze ahamya ko ibyamuvuzweho byose nta kuri kubirimo.

Ni nyuma y’aho uyu muhanzikazi atangarije ko agiye kuba ahagaritse gukora amashusho y’indirimbo ze nyuma y’iyitwa Kalibu bitewe n’impamvu ze bwite. Ibi rero bikaba byaratumye bamwe mu bafana be batangira kwemeza ko ashobora kuba atwite.Gusa ubwo Marina yari akubutse i Kampala aho yari yaragiye gukorera igitaramo yakoze mu mpera z’icyumweru gishize, yatangaje ko na we azi ko bavuga ko atwite ariko ko atari byo ahubwo ko ari abantu baba bivugira.

Yagize ati:”Ni ukuri nanjye ndabizi ko hari abantu bamaze iminsi bahwihwisa ibihuha ko ntwite, njye Marina ntabwo ntwite, nkeka ko ababivuga babikuye wenda kuri biriya mperutse gutangaza by’ uko nahagaritse gukora Video, ntabwo nabihagaritse ngo ni uko ntwite, nabihagaritse kubera impamvu nzatangaza mu minsi iri imbere. Ukuri ni uko nta twite bareke gukwirakwiza ibihuha.”



from YEGOB|Entertainment News https://ift.tt/2nS1i2y
via IFTTT

No comments:

Post a Comment