Kylian Mbappe yavuze amagambo akomeye kuri Neymar yatunguye abatari bake.

Rutahizamu w’ikipe ya PSG, Kylian Mbappe wanigaragaje cyane mu mikino y’igikombe cy’Isi afasha ikipe y’igihugu cy’ Ubufaransa gutwara iki gikombe, yatangaje benshi mu bafana b’umupira w’amaguru ubwo yavugaga ko urwego ariho muri ruhago rutaragera ku rwa Neymar Jr. basanzwe bakinana muri Paris Saint Germain.

Nyuma y’umukino wo ku wa Gatandatu tariki ya 18 Kanama 2018, wahuje ikipe PSG ikanatsinda ibitego 3-1 cya Guingamp, nibwo Mbappe yatangaje ko ataragera ku rwego rwa Neymar.Yagize ati :“Neymar ni icyamamare, icyamamare cyane kundusha,…ntabwo nari nagera ku rwego rwe, yakoze imyaka myinshi muri Barcelona birigaragaza, nubwo dufite abandi bakinnyi bakomeye … “


Nk’uko tubikesha Goal ngo muri uyu mukino, warangiye PSG ifite ibitego 3, kimwe cyatsinzwe na Neymar bibiri bitsindwa n’uyu musore Mbappe ku munota wa 82 na 90 ariho ahera avuga kuba yaratsinze byinshi kurusha Neymar bitagaragaza ko amurusha gukina.
Yagize ati :” buri kipe iba ishaka gukora ibishoboka byose mu gice cya mbere, mu cya kabiri, ikipe yigaragaje mu isura nshya, n’ibitego bibiri, ikipe nayifashije ariko ntabwo navuga ko nabikoze njyenyine “



from YEGOB|Entertainment News https://ift.tt/2PspXqP
via IFTTT

No comments:

Post a Comment