Tugiye kugaruka ku mwunyungugu wa Kalisiyumu (Calcium). Ese umarira iki umubiri? Ese iyo wawubuze, ni ibihe bimenyetso ugaragaza? Ese ubundi 'Calcium' ni iki?
Kalisiyumu cyangwa Calcium ni imyunyungugu (Minerals) umubiri ukenera cyane mu mikorere myiza yawo. Amenyo n'amagufa burya nibyo bikenera cyane iyi myunyungugu kugirango bikomere, gusa kalisiyumu ikora n'ibindi byinshi mu mubiri. Yinjira mu mubiri cyane iturutse mu byo turya bya buri munsi.
Ese ni akahe kamaro kayo?
Nk'uko tubikesha urubuga Healthy Vitamin Choice, Kalisiyumu ifitiye akamaro kenshi umubiri wacu:
- Ifasha ugukomera kw'amenyo n'amagufa yo mu mubiri . Burya ngo amenyo n'amagufa yihariye 99% bya kalisiyumu iba mu mubiri,1% isigaye iboneka mu maraso.
- Ifasha umutima gutera neza.
- Ku bana bato, ituma bakura neza.
- Ifasha kuringaniza umuvuduko w'amaraso
- Ifasha imikaya(muscles) gukora neza ndetse igatuma imyakura(nerves) itwara amakuru neza mu mubiri.
- Ifasha ikoreshwa ryiza ry'ubutare (fer/iron) mu mubiri.
- Ifasha imvubura (Glands) z'imisemburo itandukanye gukora neza.
- Ifasha ibikorerwa mu mubiri (Metabolism) kugenda neza.
- Irinda ibinya mu mubiri, ndetse no gufatwa n'imbwa (Cramps)
Ni ibihe bimenyetso byakwereka ko yagabanyutse mu mubiri?
Iyo Kalisiyumu yagabanyutse ni byo bita Hypocalcemia. Icyo gihe umuntu ashobora kugira ibimenyetso bitandukanye. Muri byo twavugamo:
- Kugira ibinya mu mubiri (Spasms) no gufatwa n'imbwa (Muscle cramps)
- Kumva utuntu tumeze nk'udushinge tujomba cyane cyane mu birenge no mu biganza
- Koroha kw'amagufa ku buryo nk'abageze mu za bukuru bo n'amagufa atangira kuvunika ubusa.
- Umunaniro ukabije ndetse no kubyuka unaniwe cyane (Morning sickness)
- Kubabara mu ngingo zitandukanye
- Ku bana bato, iyo babuze uyu munyungungu, amagufa atangira no kwihina kuko aba yoroshye (Rickets or Osteomalacia).
- Umuntu ashobora no kugira ikizengerera ndetse akaba yagira na Paralizi
- Kubura ibitotsi.
- Ku gitsina gore, bashobora kugira ibibazo mbere yo kujya mihango (premenstrual Problems).
- Kwiyongera k'umuvuduko w'amaraso.
Wari uzi ko habonetse inyunganiramirire za Kalisiyumu zagufasha?
Ni byiza ko urya amafunguro abonekamo Kalisiyumu cyane ariko ntabwo uzi ngo umubiri wawe wawuhaye ingana iki. Hari n'ababa baratangiye kugira ibibazo byo kubura Kalisiyumu. Ubu rero habonetse inyunganiramirire zikize cyane kuri Kalisiyumu kuburyo zongera Kalisiyumu mu mubiri. Muri izo harimo Calcium Capsule, Compound Marrow powder na Joint Heath Capsule.
Izo nyunganiramirire zirizewe cyane ku kwego mpuzamahanga ndetse zifite n'ubuziranenge mpuzamahanga butangwa n'ibigo bikomeye nka FDA (Food and Drug Admnistration). Nta ngaruka mbi ku wazikoresheje kuko zikozwe mu bimera kalisiyumu ibonekamo.
Uramutse ukeneye izi nyunganiramirire wahamagara 0789433795/0726355630 cyangwa ukaba wagana Horaho Life aho ikorera kwa Rubangura muri Etage ya 3, mu muryango wa 302. Ndetse wanasura urubuga rwabo arirwo www.horahoclinic.rw.
REBA VIDEO USOBANUKIRWE KURUSHAHO HANO:
from UKWEZI.COM http://ift.tt/2zCwS8H
via IFTTT
No comments:
Post a Comment