Kigali:Hateguwe igitaramo kizanahugurirwamo abakobwa n'abagore uburyo bwo kwiteza imbere

Iki gikorwa kizahuza abagore n'abakobwa gusa, kizabera muri Kigali Serena Hotel tariki ya 16 Ukuboza 2017, kikaba gifite insanganyamatsiko igira iti “Isobanukirwe uhindure amateka” aho gifite intego yo guhuza abagore maze bakaganira bisanzuye ndetse bakanahugurana.

Umuyobozi mukuru wa Gopher International Company Cyntia Ninahazwe yavuze ko iki gikorwa kiri gutegurirwa abanyarwandakazi kizabafasha kunga ubumwe no kwisobanukirwa muri byinshi bitandukanye cyane cyane uburyo bwo gukora amasuku y'umubiri.

Yagize ati “Iki gikorwa ngiye gukorera hano mu Rwanda nacyise Ladies Conference [ihurio ry'abagore n'abakobwa] akazaba ari ihuriro ry'abakobwa n'abagore b'abanyarwandakazi rizatuma bicara hamwe bakunga ubumwe, hazabaho amahugurwa umwe agahugura undi, ikindi ni ukwisobanukirwa tukamenya uburyo twakora amasuku y'umubiri tukamenya uko twirinda indwara zimwe na zimwe ziterwa n'umwanda, ndetse hazanabaho kwiga gutegura amafunguro.”

Ibi bikorwa byo guhugura abazaba bitabiriye iri huriro bazabifashwamo n'abantu b'inzobere zitandukanye mu gutegura amafunguro asukuye barimo Jane Wambura uzaturuka mu Budage ndetse na Miriam Mauki uzaturuka muri Tanzania.

Abazitabira iki gikorwa kandi bazanasusurutswa n'abahanzi b'ibyamamare batandukanye barimo Christina Shusho wo muri Tanzania, Lilian Kabaganza, Aline Gahongayire, Itsinda rimenyerewe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Alarm Ministy n'abandi batandukanye.

Nyuma y'aya mahugurwa ku bagore n'abakobwa azaba yabaye kuva mu gitondo kugeza saa Cyenda z'amanywa, hazakomeza igitaramo gikomeye cyane ku masaha y'umugoroba aho n'abagabo bazaba bemerewe kukijyamo maze bakomeze gususurutswa n'abahanzi b'ibyamamare bazaba bahari.

Kwinjira muri iki gitaramo azaba ari 5000frw ndetse ku bazaba bitabiriye amahugurwa ku manywa bazahabwa n'impano za Noheli zigizwe n'ibikoresho by'isuku. Aha kandi umuntu uzitabira amahugurwa azahita ahabwa agatike ke akaba ari nako azinjiriraho mu gitaramo kizakomeza mu masaha y'umugoroba.

Cyntia Ninahazwe uyobora ikompanyi ya Gopher International yanavuze ko uyu munsi aribwo hazatangizwa ku mugaragaro ibikorwa byabo mu Rwanda, aho iyi kompanyi ikora ibintu bitandukanye birimo guhanga imirimo, guteza imbere ibikorwa by'abantu, kwigisha ibintu binyuranye n'ibindi.

Umuvugizi wa Kompanyi ya Gopher International Edith Nibakwe yavuze ko iki gikorwa guhindura imyumvire y'abantu cyane cyane ab'igitsina gore nk'uko n'insanganyamatsiko ibivuga.

Ati “ Icyo duhanze amaso twe ni uguhindura imitekerereze y'umunyarwandakazi kugira ngo yisobanukirwe. Ni nayo mpamvu muri iki gikorwa twatumiye inzego zitandukanye zifite mu nshingano guteza imbere abagore n'abakobwa.”

Edith Nibakwe yakomeje avuga ko impamvu batekereje kubanza guhugura abantu ku bijyanye n'isuku ari uko ariyo shingiro ya byose ngo kuko iyo umuntu adafite isuku ataba afite ubuzima bwiza kandi ariryo pfundo rya byose.

Iyi Kompanyi ya Gopher International ikora ibijyanye no gufasha abagore n'abakobwa kwihangira umurimo n'ibindi bitandukanye yashinzwe na Cynthia Ninahazwe mu mwaka wa 2016, ikaba yaratangiriye i Dar er Salam muri Tanzania, ubu ikaba igiye gutangiza ibikorwa byayo mu Rwanda.

Cyntia Ninahazwe uyobora Gopher International Company

Cyntia Ninahazwe na Ethit Nibakwe umuvugizzi w'iyi Kompanyi



from UKWEZI.COM http://ift.tt/2nfXtqb
via IFTTT

No comments:

Post a Comment