Umunyamideli akaba n’umukinnyi w’amafilimi w’icyamamare muri Tanzaniya Wema Sepetu uherutse mu Rwanda ubwo yari yitabiriye igitaramo cy’abakoresha Instagram kiswe “KFM Instagram Party”, yateye ubwoba abafana be ubwo yavugaga ko ajya yifuza gupfa ngo kuko akomeje kuvugwa cyane.
Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Ghafla ngo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 29 Ugushyingo 2017 nibwo Wema yashyize ubutumwa kuri instagram ye gusa ahita abusiba nyuma y’amasaha make.Muri ubwo butumwa Wema ngo yumvikanye yinubira uburyo abantu bakomeje kugenda ngo bamuvugaho cyane, ndetse avuga ko naramuka apfuye atazongera kuvugwa.Wema yagize ati:”hari umunsi nzapfa gusa sinzi niba muzakomeza kumvuga no kumbwira amagambo yo kuntuka.Hari ikindi gihe nizeye ko Allah azanyakira kuko ibibera kuri iyi Si ni byinshi.Hari igihe nsaba Imana ngo iyo mba ntariho, ariko nkongera nkavuga nti:’hari ibyo ngomba kurangiza’ ndetse n’ibi byose bizashira.Ndatekereza ko nkeneye kugaragara ku mbuga nkoranya mbaga ikindi gihe…nshuti zanjye rwose simbishoboye, ndarambiwe”.
Kugeza ubu ntiharamenyekana icyateye Wema Sepetu kuvuga aya magambo yumvikanamo ukwiheba gukabije ndetse no gushaka gusezera ku mbuga nkoranyambaga.
from YEGOB|Entertainment News http://ift.tt/2i1uBfY
via IFTTT
No comments:
Post a Comment